APR FC yamaze kwibikaho umukinnyi w’umugande uzayifasha kwitegura imikino nya Afurika.

Ikipe ya APR FC iri kwitegura gusohokera U Rwanda mu mikino nya Afurika yamaze gusinyisha umugande Ronald Ssekiganda.

Nkuko tubikesha umunyamakuru Bruno Taifa ubu usigaye ukorera umwuga we w’itangaza makuru i Burayi yuko Ronald Ssekiganda yamaze gusinyira ikipe ya APR FC ndetse akaba amaze igihe asinye kuko yasinye mukwezi kwambere nkuko uyu munyamakuru abitangaza abinyujije kumuyoboro we wa Yutube witwa Bruno Taifa TV.

Ronald Ssekiganda yavukiye muri Uganda afite imyaka 29 y’amavuko akaba akina mukibuga hagati akaba yari kapiteni wa SC Villa yakiniraga yo muri Uganda.

Ni umukinnyi wasinyiye iyi kipe y’ingabo z’Igihugu mukwezi kwambere uyu mwaka ariko biza kugirwa ibanga kubera impanvu zitandukanye harimo ko Perezida wa SC Villa atifuzaga ko iyi nkuru ijya hanze kugirango idaca igikuba hariya muri Uganda kubera ko iyi kipe yari yaragurishije abakinnyi benshi na Hakim Kiwanuka waguzwe n’iyi kipe ya APR FC.

Uyu mukinnyi byitezwe ko azafasha cyane ikipe ya APR FC mu mikino nya Afurika, amakuru agera kuri Laverite.rw nuko uyu mukinnyi yaba yarasinye amasezerano y’imyaka ibiri.

Benshi bavuga ko Ssekiganda azaba umusimbura mwiza wa Tadeo Luanga wamaze gusoza amasezerano ye muri Nyamukandagira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *