Raphinha yongereye amasezerano muri FC Barcelone binezeza abantu batari bake.

 

Mu ijoro ryo kuri uyu wakane, tariki ya 22 Gicurasi 2025, Umunya Brasil ukinira FC Barcelone, Raphael Dias Belloli ‘Raphinha’ yongereye amasezerano muriyi kipe azageza 2028.

Nkuko FC Barcelone yabitangaje yemeje ko yongereye amasezerano Raphinha wayifashije kwegukana ibikombe byinshi hariya muri Espagne muriyi sezo ya 2024/2025 nkaho yayifashije kwegukana igikombe cya shampiyona, Copa del Rey na Spanish Super Cup, Mumwaka ushize yakinye imikino 56 aho yatsinze ibitego 34 ndetse n’imipira 25 yavuyemo ibitego(assiste).

Raphinha w’imyaka 28 yatangaje ko atazigera ava muri iyi kipe mu gihe cyose asigaje mu mupira w’amaguru, ndetse guhabwa amasezerano mashya bikaba biri mu byo yarotaga.

Ati “Iki ni igihembo cy’ibyiza byose nakoreye ikipe. Biranshimishije cyane kandi ni intego nari narihaye kuva ku munsi wa mbere ngera hano. Namaze no kubibwira umuryango wanjye, inzozi zanjye zose zigomba kugerwaho ndi hano. Ndizera neza kandi ko ngiye gukora ibirenze.”

Raphinha yageze muri FC Barcelone mu 2022 avuye muri Leeds united, Uyu mukinnyi afite imibare myiza mw’ikipe ye y’igihugu ya Brasil aho mumikino 33 amaze kuyikinira amaze kuyitsindira ibitego 11.

Raphinha ahamagarwa muri ekipe y’igihugu hari tariki ya 8.10.2021 yari afite imyaka 24 n’amezi icyenda n’minsi 24.

Kongera amasezerano kwa Raphinha byanejeje abakunzi ba FC Barcelone batari bake.

Raphael Dias Belloli ‘Raphinha’
Ushaka gutera inkunga LATERITE.COM, kwamamaza cyangwa hari inkuru idasanzwe ushaka kutugezaho waduhamagara kuri 0792070858.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *