Muri iki kinyejana tugezemo imbuga nkoranyambaga zabaye ikirombe gicukurwamo amafaranga nabantu benshi babashije kumenya iryobanga, imbuga wakoreraho amafaranga ninyinshi gusa twe tugiye kugaruka cyane kurubuga rwa YouTube rwakijije ubushomeri abantu benshi kw’isi byumumwihariko nahano iwacu murwanda kuko haraho usanga hari nabinjiza ibihumbi 30$ byamadorali y’Amerika burikwezi ndetse hari nabayerenza cyane bahano mu Rwanda nukuvuga arenga miliyoni 40 z’Amafranga y’u Rwanda buri kwezi.
UBUNDI KUGIRANGO UTANGIRE GUHEMBWA NA YOUTUBE BISABA IKI?
1.Kuba ufite kontenti zawe ushyira kuri YouTube.
2. Kuba wujuje abagukurikira 1000 mundimi z’Amahanga bita (Subscribers)
3. Kuba wujuje amasaha 4000 yarebwe kuri video zawe mugihe kingana n’umwaka cyangwa Miliyoni 10 zabantu barebye utuvideo duto(short videos) ushyira kuri YouTube yawe mugihe kingana n’Amezi Atari.
Laverite.rw twabateguriye impanvu nziza 5 zokugira YouTube channel izo mpanvu n’izi zikurikira:
1.KWAGURA IMPANO YAWE: YouTube channel ifasha umuntu ufite impano runaka kuba yayizamurira bidasabye ko yirirwa asaba ibiganiro abandi banyamakuru harimo nabamwunvira ubusa kuko iyo TV kuri YouTube igufasha kuzamura impano yawe babandi wari kuzashaka ngo baguhe ibiganiro bakazakukwishakira.
2.UBONA AMAFRANGA: Iyo ushyize igihangano kumuyoboro wawe wa YouTube cyangwa indi videwo iyo ariyo yose wihangiye ikwinjiriza amafaranga binyuze mucyo bita monetization na google adsense account iyi ni inzira Google yashyizeho ifasha abashyira ibihangano kumiyoboro yabo ya YouTube kubona amafaranga aho video imwe ifite iminota 30 ifite abayirebye ibihumbi mirongo itanu iba ishobora kwinjiza amayelo arenga 90€-300€ ubwo narenga 140,000frw na 450,000 frw bitewe nabayirebye aho baherereye nabwo biterwa na na kontenti ukora kuko hari nizitinjiza amafranga menshi.
3.KWUNGUKA INSHUTI: iyo ufite YouTube channel ikazamuka igenda ukwubakira umubano n’Abantu batandukanye harimo n’abakomeye kuko uba ufite aho gutangira ibitekerezo bikagera kure kurusha bo uko babyitangira hari nabunva kukugira nk’inshuti ari ishema kuko uba uri icyamamare.
4.WUNGUKA UBUMENYI: Uko ukoresha cyane urubuga rwa YouTube ugenda urushaho kumenya amategeko yarwo ndetse mikoreshereze yarwo dore ko YouTube ari ikintu kinini usanga mubantu bafiteho imiyoboro abayihugukiwe ari bake rero iyo ufiteho tv birakworohera kuyimenyaho byinshi ukaba wafasha abandi bantu bafite ibibazo Kuma TV yabo bakakwishyura.
5.UBA WIKORERA: Iyo ufite YouTube channel uba ufite ikigo cy’ubucurizi gicuruza amavidewo wahisemo rero uba wikorera kuko iyo ufite umuyoboro kuri YouTube ntamuntu ukubyutsa mugitondo kare ngo jya mukazi niwowe ubwawe ujugunya agashuka igihe ubishakiye ukajya gutunganya ibyo gushyiraho yemwe iyo wahiriwe nabyo hari igihe uba ufite n’abakozi benshi nabo bakwita bosi.
Impanvu zokugira YouTube channel ninyinshi ariko izo LAVERITE twabahitiyemo nizo.
Tubibutse ko tubafasha gufungura YouTube channel tugurisha izamaze kuba monetized, twigisha imikoreshereze ya YouTube muburyo bubyara amafranga dukemura ibibazo bitandukanye biza Kuma channel yabaye monetized duhamagare kuri 0792070858 ushaka umunyamakuru ukorera kuri YouTube nawe turamuguha kandi wizewe.