Umunyamakuru wa Inyarwanda n’abandi banyamakuru bahutajwe bikomeye n’umusteward hafi no kumenerwa ibikoresho by’akazi ariko Imana ikinga akaboko

Umukunzi Alexis uzwi ku izina rya P Diddy ukorera Company ya Tiger Gates icunga umutekano kuri Stade ibarizwamo umu Steward wigeze gutera umutego umufana wa Rayon Sports kuri Kigali Pele Stadium akagusha agatuza, yahutaje bikomeye itangazamakuru ubwo ryaganirizaga umukinnyi wa kiyovu sports.

Ibi byabaye k’umunsi w’ejo washize ku wa Gtandatu nyuma y’umukino wahuje APR FC na Kiyovu Sports, ubwo uyu mukino warangiraga abanyamakuru batandukanye barimo Aloyizi Niyonyungu ukorera Inyarwanda.com, Mbarushimana Elia nyiri Bigezweho.com, Iturushimbabazi Landourd wandikira Mavete.com ndetse n’abandi bahutajwe m’uburyo bubabaje n’umwe mu bashinzwe umutekano kuri stade witwa Umukunzi Alexis ukorera Company ya Tiger Gates.

Ubwo uyu mukino wari urangiye nk’ibisanzwe aba banyamakuru begereye umukinnyi wa Kiyovu Sports abaha ikiganiro (Interview) ariko baza no gutungurwa n’uyu mu Setward witwa P Diddy waje wihuta n’umujinya mwinshi cyane agahita asunika uyu Aloyizi Niyonyunu wari urimo kumubaza ibibazo afashe mikoro ya Inyarwanda.com akorera ndetse n’iya The Choice Live inyuma ye hari hari Isae wari uri kuri Camera ya The choice ndetse n’uwari kuri Camera ya Inyarwanda n’abandi banyamakuru bafatishaga amashusho telefone.

Ibi byamenyekanye cyane kuri iki cyumeru ubwo hashyirwaga hanze agace gato k’amashuso kashyizwe hanze kagaragazaga iki gikorwa kigayitse uyu mu stward yakoreye aba banyamakuru, nk’uko byumvikana muri ayo mashusho uyu munyamakuru yakomeje abwira uyu P Diddy ko ibyo bari gukora bari babiherewe uburenganzira ariko aranga ababana ibamba kuko wabonaga adashaka no kumwumva.

Aya mashusho ubwo yageraga hanze bamwe mubanyamakuru biganjemo nabamaze kwandika izina rikomeye banenze cyane imyitwarire y’uyu mu Steward ndetse hakaba hari n’abandi bagiye basangiza ibitekerezo bagenzi babo by’uburyo nabo bigeze guhutazwa n’aba bagabo bigituza kinini (Bouncer) kuri Stade ndetse bakanabangamirwa gukora akazi kabo batuje, kuko iyo ubageze imbere bahita bakubwira ko ariyo mabwiriza bahawe.

Ni kenshi cyane abanyamakuru bagera kuri Stade rimwe bagahezwa inyuma igihe kinini, umuntu uri k’uwo muryango akababwira ko batari bamuha amabwiriza kandi nk’ibisanzwe umunyamakuru aba agomba kugera kuri stade mbere y’uko amakipe yinjira kugira ngo azabone ibyo abwira abanyarwanda batabashije kugera kuri stade abihereye mu mizi.

Iki gikorwa kigayitse cyakozwe na P Diddy ukorera Tigger Gates kibaye nyuma y’ikindi cyabaye mu mwaka ushize ubwo umu steward wiyi Company yategaga umufana wa Rayon Sports akagusha agatuza n’isura hasi mu buryo bukomeye.

Hakomeje kwibazwa ikizatuma aba ba Bouncer cyangwa aba Steward biga guha agaciro umuntu ndetse no gutekereza kabiri kucyo bagiye gukora ariko bikagorana, kuko iyo habaye ibikorwa nk’ibi bigayitse biha isura mbi iyi Company muri rubanda hakibazwa byinshi harimo n’uburyo hatoranwa abaza gukora muri iyi Company ndetse hakanibazwa niba ibyo bakora koko baba babitumwe n’umuyobozi wabo uzwi ku izina rya Gatete ndetse hakanibazwa niba koko uwakoze amakosa nkariya ayahanirwa.

N’ubwo hari abakora amakosa ntiwavuga ko ari bose kuko hari n’abakora inshingano zabo neza uko bikwiye badahutaje uwo bacungiye umutekano.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *