Umuhanzi Bruce Melodie umaze kwandika izina rikomeye mu muziki w’u Rwanda mumyiteguro yanyuma imwerekeza muri Tanzania mugikorwa cyo kumenyekanisha indirimbo ye na Diamond yitwa ‘Pomp Pomp’.
Ku itariki ya 1 Mutarama 2026 ni bwo Bruce Melodie yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye na Diamond Platnumz ‘Pomp Pomp’, kuva icyo gihe amashusho y’iyi ndirimbo yagera hanze abantu benshi bayakiriye mu buryo butandukanye, ariko uko imibare ibigaragaza ubona ko iyi ndirimbo yakunzwe n’abantu benshi.
Ni indirimbo yakorewe amashusho mato ayamamaza ashyirwa ku mbuga nkoranya mbaga zitandukanye ariko ikaba itari yagakorewe igikorwa vmcyo kuyimenyekanisha mu itangaza makuru benshi Bazi mu ndimi z’amahanga nka (Media tour).
Laverite.rw twakiriye amakuru yemeza ko uyu muhanzi Bruce Melodie afatanyije na 1:55 AM ireberera inyunguze mu by’ubuhanzi ko bamaze gufata umwanzuro wo kwerekeza mu gihugu cya Tanzania mu gikorwa cyo kumenyekanisha iyi ndirimbo binyuze mu itangaza makuru ryo muri Tanzania (Media tour) ndetse mu gihe byakunda hakaba hari n’aho bazajyana na Diamond Platnumz, ndetse bakaba bazakorana n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bo muri Tanzania bakabafasha kurushaho kumenyekanisha iyi ndirimbo.
Amakuru ahari avuga ko atazahaguruka wenyine kuko azajyana n’abarimo Ujimfura Cloude usanzwe ureberera inyungu z’umuhanzikazi Bwiza Emerance.
Iyi ndirimbo ‘POMP POMP’ kuri ubu ubwo twatunganyaga iyi nkuru yari imaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni 3 n’ibihumbi ijana mu gihe kingana n’iminsi 10 ku rubuga rwa YouTube.
Bruce Melodie ni umwe mubahanzi bamaze kwandika izina rikomeye mu Rwanda ndetse no mukarere ka Afurika y’iburasirazuba u Rwanda reherereyemo.
Bruce Melodie akomeje kugaragaza ko ari umuhanzi ukomeye urajwe ishinga no gufata ibihangano bye akabishyira ku isoko mpuza mahanga, kuko uko bigaragara ubona ko isoko ryo mu Rwanda yamaze kurifata ndetse n’iryo mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda.

