Maj Gen Vincent Nyakarundi yasuye ikipe ya APR FC yitegura kwesurana na Rayon sports maze yibutsa abakinnyi ikintu gikomeye

Mu masaha ya nyuma ya saa sita (12h00) yo ku munsi w’ejo washize ku wa kane, ni bwo Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi ari kumwe na Col Rdt Kalisa callixte yasuye ikipe ya APR FC ku kibuga cyayo cy’imyitozo giherereye i Shyorongi aho bokomeje imyitozo itegura umukino w,igikombe kiruta ibindi mu Rwanda (super Cup).

Maj Gen Vincent Nyakarundi yahaye ubutumwa butandukanye abakinnyi ba APR FC aho yabibukije ko ikiranga abakinnyi ba APR FC ari ugutsinda buri mukino kuko biri mubihesha ishema Minisiteri y’Ingabo ndetse na RDF, yanabwiye abakinnyi ko ubuyobozi bwa APR FC bubanamo ubushobozi bwo gutsinda Rayon sports.

Yagize ati “Benshi murabizi ko intego zacu aba ari ugutsinda umukino wose dukinnye ariko bikaba akarusho iyo utsinze iyi kipe tugiye guhura nayo  ukanayitwara igikombe kandi twe nk’ubuyobozi tubabonamo ubushobozi bwo gutsinda iriya kipe, guhera ku muzamu, ab’inyuma, abo hagati, ndetse n’abakina imbere  muri abakinnyi beza batoranijwe, mwese mukore itandukaniro muri uyu mukino kuko iyo mutsinze bihesha ishema Minisiteri yacu y’Ingabo ndetse na RDF”

Yakomeje ubutumwa bwe anashimira abakinnyi ba APR FC uko bamaze iminsi bitwara anashimangira ko bitwara neza ndetse ko aribyo baba batumye.

yagize ati “Ndabashimira uko mumaze iminsi mwitwara neza muri buri mukino mukina nibiriya tuba dushaka, mutsinde n’uyu mukino wo kuwa Gatandatu dukomereze no ku yindi mikino irimbere kuko twe nizo ntego duhorana ni nabyo biduhesha gutwara buri gikombe dukiniye”

Yakomeje agita ati: “Nk’ubuyobozi tubari inyuma nkibisanzwe kandi no kuri uyu mukino tuzaba turi hariya tubashyigikiye, nk’uko Umuyobozi w’icyubahiro wungirije wa APR FC Gen MK Mubarakh, yabibabwiye ubwo yabakiraga, ko uwabatsinze ntaho yagiye kandi nibyo koko umurongo wacu uhora ari umwe intsinzi nubu rero turahari ngo tubatsinde dore ko  imwe twatsinze kiriya gihe ubu iri inyuma ya hahandi”

Maj Gen Vincent Nyakarundi yasoje ubutumwa bwe yifuriza abakinnyi ba APR FC amahirwe. yagize ati “Ndabifuriza amahirwe”

Col Rdt Kalisa callixte wari urikumwe na Maj Gen Vincent Nyakarundi i Shyorongi nawe ni umwe mubakiniye ikipe ya APR ubwo yashingwaga mu 1993 yibukije abagize kipe ya APR FC ko kuva ku munsi wa Mbere intego ihora ari imwe Intsinzi kandi ko itazigera inahinduka.

N’ubwo ku ruhande rwa APR FC bakaniye no hakurya mu Nzove muri Rayon sports naho bakomeje imyitozo bitegura uyu mukino w’ishyiraniro, dore ko bo bamaze no kwibikaho intwaro zikomeye harimo n’uwitiranwa na Dao ukinira APR FC, ni mugihe kandi hari andi makuru avuga ko Rayon sports iri gushakira ibyangombwa abakinnyi bashya yaguze kugirango irebe ko hari abazakina kuri uyu mukino wa ‘1000 hills Derby.’

K’umufana ushaka  kuzakurikira uyu mukino yagura itike ye ahereye none aha akanze *939*3*2#, ni umukino uzaba ku wa Gatandatu saa kumi n’ebyiri n’igice (18h30) kuri Sitade Amahoro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *