“Bashobora kukugerekaho icyaha,” SK FM ya Samu karenzi yabujije umunyamakuru wayo kujya ku kibuga cy’imyitozo ya APR FC.

SK FM ya Samu karenzi yabujije umunyamakuru wayo Cynthia Naissa kujya ku kibuga cy’imyitozo ya APR FC giherereye i Shyorongi, anabwirwa ko ashobora kuzagerekwaho icyaha (Case).

Ibi byabaye kuri uyu wagatatu tariki ya 7 Mutarama 2026, ubwo umunyamakuru Cynthia Naissa yavugaga ko ejo ku wa kane ashaka kwitabira imyitozo ya APR FC, ni bwo umunyamakuru akaba n’umushoramari Samu karenzi yahise amubaza nawe niba ari mubo bazafungurira.

Yagize ati “Nawe se uri mubo bazafungurira?” Samu karenzi yakomeje avuga ko nta mpamvu yo guhatiriza ibintu ati “Nta mpamvu yo guhatiriza ibintu.”

Uyu Cynthia Naissa we yakomeje avuga ko atatumiwe ahubwo ari imyitozo izaba ifunguye ku bafana bose b’iyi kipe, mu gihe Lorenzo nawe wari uri muri iki kiganiro we atahwemaga kuvuga ko uyu Naissa ari umwana w’ikipe ko nawe agomba gushaka uko aba umwana w’ikipe.

Icyakuruye amarangamutima ya benshi ni igisubizo uyu Cynthia Naissa yahawe n’umukoresha we Samu Karenzi aho yamubwiye ko agomba kuzajyayo ku giti cye, ko adakwiriye kugenda nk’umukozi watumwe na SK FM mu kazi.

Yagize ati “Uzagende nkawe ariko ntabwo uzagenda woherejwe na jye cyangwa na SK FM. Uzagende nkawe niwumva ufite umwanya ukumva nta n’ikibazo, ubwo uzagende nkawe nunagaruka ugaruke nkawe, ntuzagaruke nk’uwoherejwe na SK FM bakamubuza kwinjira.”

Uyu mushoramari kandi yashimangiye ko bashobora gukora amakuru ya APR FC ariko batahatirije aho APR FC idashaka ko binjira.

Umunyamakuru Lorenzo nawe yaburiye uyu Cynthia Naissa ko ashobora kujyayo bakamugerekaho icyaha (Case).

Yagize ati “Ushobora kujyayo bakakugerekaho icyaha (Case) ngo wajyanyeyo ibintu, ngo wagiye kuyobya abakinnyi.”

Yakomeje agira ati “Naissa nk’ubu ugiyeyo bakagukubitaho Case ngo wari ujyanyeyo ibintu ngo wari ugiye gutegura.”

Amakuru ahari avuga ko ari kenshi cyane abanyamakuru b’iyi radiyo ikunzwe n’abantu benshi bagiye bimwa ubutumire bwo kwitabira ibiganiro n’itangazamakuru by’iyi kipe ndetse n’imwe mu mikino.

Iyi radiyo ya SK FM ni imwe mu maradiyo yumvwa n’abantu benshi mu gihugu kuva yashingwa tariki ya 10 Ukwakira 2025, dore ko nyuma ya Radiyo Rwanda iyi ariyo radiyo ikurikirwa cyane ku rubuga rwa YouTube mu buryo bwa Live.

Iyi radiyo kandi yagiye iterwa imijugujugu n’abantu batashakaga ko ibaho ndetse n’iterambere ry’umunyamakuru mugenzi wabo Samu karenzi witeretse nk’uko nawe asanzwe abyivugira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *