Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 3 Mutarama 2026 Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda (RPL) umunsi wayo wa 14 wakinwe APR FC itsinda Bugesera FC bigoranye.
Wari umukino uryoheye ijisho bitandukanye n’uwari wawubanjirije Police FC yari yakiriyemo Gorilla FC ukarangira Police FC itsinze ibitego 4:0.
Akantu ku kandi mu byaranze umukino APR FC yatsinze mo Bugesera FC ibitego 2:1
Ni umukino watangiye ku isaha ya saa 6:30 amakipe yombi ahabwa amahirwe yokubona insinzi, ariko washira ku munzani ukabona ko APR FC ariyo ushobora guha amahirwe menshi yo kwegukana amanota 3 yose imbumbe.
Ku munota wa 5 w’umikino Quatarra ukinira APR FC yagerageje uburyo bw’igitego ariko buranga, ku munota wa 8 APR FC yabonye koruneri ariko itagize icyo itanga kimwe niyo yabonye k’umunota wa 13.
Mu munota 15 yambere APR FC niyo yari yihariye cyane umukino, ubona ko ikipe ya Bugesera FC ikiri kurwana no kwinjira mu mukino neza.
K’umunota wa 23 APR FC yari yagerageje uburyo bwinshi ushaka igitego yaje kubona Indi koruneri ariko nayo igenda nk’uko izambere zagenze.
K’umunota wa 32 Mugisha Gribert wa APR FC yateye ishoti riremereye mu izamu ku bw’amahirwe make umupira unyura klhejuru y’izamu.
APR FC yari yakomeje kubona imipira myinshi y’imiterekano yaje kubona igitego cyayo cyambere ku munota wa 41 kuri koruneri yari itewe neza na Ruboneka Jean Bosco maze William Togui atsinda igitego cyiza cy’umutwe.
K’umunota wa 44 Ruboneka yakase santere imbere y’izamu ariko habura ushyira mu izamu, iminota 45 isanzwe y’igice cyambere yarangiye ari igitego kimwe cya APR FC k’ubusa bwa Bugesera FC, umusifuzi yongeyeho iminota 2 kugirango igice cya mbere kirangire, aho nayo yarangiye APR FC ikiyoboye umukino n’igitego cyayo kimwe.
Igice cya kabiri amakipe yose yagarukanye imbaraga nyinshi cyane Bugesera FC yarwanaga no kwishyura ndetse na APR FC yashakaga kwongera umubare w’ibitego yari yatsinze.
Ku munota wa 54 APR FC yaje kubona koruneri ariko nayo itaragize icyo itanga, ku munota wa 62 Omborenga Fitina wari wabanje hanze yinjiye mu kibuga asimbuye Byiringiro Gribert Kagege, kuri uwo munota kandi Bugesera FC yabonye koruneri 2 ariko zose zitagize icyo zitanga, k’umunota wa 73 APR FC yakoze izindi mpinduka aho Mamadou sy yinjiye mu kibuga asimbuye William Togui.
K’umunota wa 76 Ouattra yateye ishoti rikomeye mu izamu ariko umupira umuzamu wa Bugesera FC awukuramo, k’umunota wa 79 Bugesera FC yaje kubona igitego cyayo cyo kwishyura cyatsinzwe na Rugangazi Prosper nyuma yo gutsinda iki gitego amatara yahise azima mu gihe kingana n’iminota 18, amatara yazimye saa 8:7 yongera kwaka saa 8:24 maze umukino urakomeza.
K’umunota wa 84 APR FC yabonye koruneri ariko nayo itaragize icyo itanga, kumunota wa 85 APR FC yabonye Penalite nyuma y’uko Mugisha Gribert ategewe mu rubuga rw’amahina maze umusifuzi agahita atanga Penalite yinjijwe neza na Cheikh Djibril Quatarra, Umutoza Camarade utoza Bugesera FC yaje gukora izindi mpinduka aho Darcy Nshimirimana yinjiye mu kibuga asimbuye Augustin Kaneza.
Iminota 90 isanzwe y’umukino yararangiye ari ibitego bibiri bya APR FC kuri kimwe cya Bugesera FC, umusifuzi yongeyeho iminota ine, k’umunota wa mbere w’inyongera Ouattra yasimbuwe na Hakim Kiwanuka, kumunota wa 2 w’inyongera Bugesera FC yabonye kufura ariko ntihagira ikiyivamo gihambaye kimwe n’iyo yabonye k’umunota wa 3 w’inyongera kuko nayo ntacyayivuyemo gihambaye.
Nyuma y’uko APR FC itsinze uyu mukino ubu iri kumwanya wa kabiri
n’amanota 29 mu mikino 14 imaze gukina, ikarashwa amanota atatu na Police FC yambere ifite amanota 32 mu mikino 15 imaze gukina.
