M23 yigaruriye uduce tw’ingenzi turimo Gatogota na Rubanyika muri RDC, Ingabo z’u Burundi zikomeza kurasa kuri M23 ziri iwabo

Intambara irakomeje hagati y’ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC bafatanyije n’ingabo z’u Burundi mu ntambara bari kurwana n’umutwe wa AFC/M23 uri gushaka uko wafata Uvira.

Mu mirwano yabaye ku munsi w’ejo washize ku wa Gatanu tariki ya 5 Ukuboza 2025, umutwe wa M23 warasanye bikomeye n’ingabo z’u Burundi zarasaga ziri mu Burundi ndetse n’ingabo FRDC zarasaga kuri AFC/M23 ziri mu bice bikiri mu maboko y’ingabo za Leta ya RDC nka Kamitunga, Mwenda  na Luvungi.

Ku munsi w’ejo AFC/M23 yarasaga iri mu bice yamaze kwigarurira nka Nzibira ,ndetse n’ibindi bice bikikije Nzibira harimo ahitwa Kigube ndetse ugakomeza ukagera no m’uduce turihejuru ya Kigube.

Na none kandi amakuru agera kuri Laverite.rw avuga ko agasantere ka Rubanyika nako Ku munsi w’ejo karaye Kari mu maboko ya M23 ndetse n’akandi gace kari hagati Kamaniola ndetse Luvungi, iyi Ruvungi yo ikiri mu maboko y’ingabo za Leta RDC (FARDC), umutwe wa M23 kandi muri uru rugamba uhanganye mo n’ingabo z’u Burundi n’iza RDC amakuru avuga ko AFC/M23 yamaze gufata n’agace ka Gatogota.

Muri iyi ntambara AFC/M23 ikaba ihanganye n’ibirindiro bibiri by’ibihugu bibiri, ibyo birindiro ni ibirindiro by’ingabo za Leta ya RDC biri Luvungi ndetse n’ibiri mu Burundi by’ingabo z’u Burundi.

Ku munsi w’ejo kandi u Rwanda rwongeye kwakira impunzi ziva mu bice birimo intamabara muri RDC, bamwe mu baturage baganiriye n’itangazamakuru bavuze ko bari kuza banyuze mu mihanda wa Roots National Gatanu kuko ariho hasigaye inzira ibafasha guhunga.

Bamwe mu basesengura iby’iyi ntambara iri kubera muri kariya gace bavuga ko kuri uwo muhanda wa Roots National Gatanu hahurira ibiraro bine kandi ibyo biraro bihuza aga sateri n’akandi, ngo kandi ibyo biraro bikaba biri strategic mu ndimi z’amahanga bityo ko hagati y’abarwama uwashaka gufata utwo duce duhuriweho n’ibyo biraro bitamus aba gusenya ikiraro ahubwo yafata agace bidasabye gusenya ikiraro.

Amakuru kandi atugeraho akaba avuga ko ku munsi wo ku wa kane tariki 4 Ukuboza 2025 Ingabo z’u Burundi ziriwe zigerageza kurasa ku kiraro gihuza Katogota na Kamanyola bashaka kugisenya ariko ntibyabakundira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *