Umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano mumuziki yatangaje ubutumwa bukomeye, bwateye benshi kwibaza niba yaba yaciye amarenga yo kutazagaruka mu Rwanda.
Mu ijoro ryo ku wa kane rishyira irya none ku wa Gatanu tariki ya 5 Ukuboza 2025 mu isura isa nk’ibabaye kandi irimo amarira, ni bwo Yampano abinyujije kuri konte ye ya Isitogarame yasangije abamukurikira barenga ibihumbi ijana(106k) ifoto ye imugaragaza mu isura ariko irimo amarira maze ayiherekesha amagambo akomeye.
Yampano muri ubwo butumwa bwe yavuze ko hari igihe aha urukundo abantu maze akarwima Imbwa, kandi ngo Imbwa yo itagutererana.
Yagize ati “Kubera wenda kuvukira kure y’iterambere hari igihe mpa urukundo abantu nkarwima imbwa, kandi burya imbwa ntiyakugambanira. Reka mbabwire, nta muntu n’umwe wanyumva, ariko byose byapfiriye mu gutanga umutima wanjye. Ibihe bizacaho haze ibindi kandi byiza. Mwana wanjye cyangwa muntu wanjye aheza ni mu ijuru.”
Uyu muhanzi atangaje aya magambo nyuma y’igihe gito we n’umukunzi we berekeje mu gihugu cy’Ububiligi, aho byavugwaga ko bagiye kuganira n’abantu batandukanye bagomba kubatumira mu bitaramo.
Nyuma yo gutangaza ibi niho benshi bahereye bavuga ko uyu muhanzi yaba yaciye amarenga yo kutazagaruka mu Rwanda.
Yampano kandi atangaje ibi nyuma y’uko urubanza aregamo abo ashinja gukwirakwiza amasho ye n’umugore we bari gutera akabariro ruburanishijwe kuri uyu wa kane ariko urwaregwagamo Djihadi ruza gusubikwa naho ururegwamo Kjohn na Pazzo man urukiko rwanzura ko ruzasomwa ku wa 11 Ukuboza 2025.
Muri uru rubanza uwunganira Pazzo man yavuze ko umuntu wa mbere wasakaje aya mashusho ari Yampano wayashyize kuri Email azi neza ko atari ho wenyine, bityo asaba Urukiko ko rwategeka ko atangira gukurikiranwaho iki cyaha.



