Nshimiyimana Olivier wari ucumbitse m’urugo rw’undi mugabo yatemaguwe bikabije n’uwari umucumbikiye, amushinja kumusambanyiriza umugore we ndetse n’abana be.
Amakuru yiri temwa ry’uyu musore uri mu kigero cy’imtaka 25 yamekanye ku munsi w’ejo ku wa Kane, amakuru akavuga ko yatemwe mu ijoro ryo ku wa kabiri saa yine za nijoro tariki ya 25 Ugushyingo 2025, atemwe na Niyonzima Alex yaberaga murugo.
Iki gikorwa kigayitse cy’ubwicanyi cyabereye mu Karere ka Gicumbi, Umurenge wa Mutete, akagari ka Nyarubuye ho mu Mudugudu wa Kavumu.
Nk’uko byatangajwe n’abaturage bo muri ako kagari, bavuze ko uyu musore witwa Nshimiyimana Olivier yageze muri urwo rugo aje kuvura ariko vikarangira ahagumye, ngo bityo nyiri urugo aza gukeka ko uyu musore yaba amusambanyiriza Umugore n’abana be niko guhita acura umugambi ugayutse wo kumwivugana.
Umuturage witwa Bangamwabo Emmanuel utuye aho hatemewe Olivier yavuze ko umunsi umwe uyu musore Olivier yageze gufata umugore wa Alex aramutemberana hanyuma haza kuba imanza ndetse uyu Olivier aza no gucibwa mu Kagari ka Nyarubuye.
Yagize ati “Ni ukuvuga ngo Nshimiyimana ibivugwa ko yabanaga n’uwo mugabo wamukubise agafuni, yabaga murugo rw’iwe. Rimwe aza gufata umunsi atemberana n’umugore we, baramenya bamaze kubimenya, arataha ageze inaha haba imanza, bamuca mu Kagari, Gitifu w’akagari amubwira ko atemerewe kwinjira mo hano mu Kagari ka Nyarubuye ariko aranga abirengaho, araza ahageze maze mu ijoro ryo ku wa kabiri bamukubita agafuni.”
Uyu muturage Kandi akomeza avuga ko uyu mugore bivugwa ko yasambanaga na Alex yafataga uyu musore nk’umwana murugo ndetse akavuga ko yamunyaye muri Batisimu.
Amakuru Kandi yatanzwe n’abaturage avuga ko ubwo uyu musore Alex ubwo bamucaga muri ako Kagari, Umugore wa Alex n’abana be bahise bamuherekeza akaba ariyo bamwe bahera bavuga ko iby’uko baryamanaga bishobora kuba bifite ishingiro.
Nshimiyimana Alex watemwe ndetse agakubitwa n’ifuni mumutwe, akomoka mu Karere ka Gicumbi, Umurenge wa Mutete, Akagari ka Musenyi ho mu Mudugudu wa Rutongo.
Uyu mugore bivugwa ko yasambanaga we ari mukigero cy’imyaka 35-36.
Ubwo twakoraga iyi nkuru nta makuru mpamo k’ubuzima bw’uyu Olivier watemwe, kuko amakuru yavugaga ko akiri mu bitaro ndetse akaba yarajyanwe kwa muganga atari yashyiramo umwuka kuko yari yatemaguwe bikabije.