Rwamagana:Yashakaga no kwivugana umupolisi, Polisi y’u Rwanda yarashe wa musore wishe umukunzi we

 

Ruberintwari Nelson w’imyaka 33 wakekwagaho kwica Umutoniuwase Diane amukase umutwe akanamuteragura ibyuma nawe yamaze kuraswa mu cico na Police y’u Rwanda, ubwo yashakaga kurwanya abashinzwe umutekano.

Ibi byabaye ahari ejo ku wa Gatandatu tariki ya 22 Ugushyingo 2025 ubwo inzego zishinzwe umutekano zari mugikorwa cyo gushaka uyu mugizi wa nabi.

Nkuko umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasira zuba, SP Twizeyimana Hamdun, yabitangaje yavuze ko saa tanu n’igice aribwo yamenyeshejwe amakuru y’aho uwo musore yaba ari. Bamugezeho yanga gufungura, ndetse afata icyuma atangira gutera ubwoba abari bamusanze, abakangisha ko uramwegera wese aramwica.

Mu gihe inzego z’umutekano zari ziri kumusaba kwitanga, ngo yahise yitera icyuma arikomeretsa, hanyuma agerageza no kugitera umupolisi, bituma araswa maze ahita yitaba Imana.

Uyu musore yarasiwe mu karere ka Rwamagana aho yari yahungiye.

Iki gikorwa kigayitse cy’ubwicanyi uyu musore yagikoreye mu karere ka Kicukiro ho mu Murenge wa Masaka, ari naho Mutoniwase Diane wishwe n’uyu musore yari afite akabari.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *