Mutoniwase Diane wari ufite akabari mu karere ka Kicukiro yishwe ateraguwe ibyuma n’abarimo mucoma wotsaga inyama.
Urupfu rw’uyu mukobwa rwamenyekanye mugitondo cyo kuri uyu wa Gatanu aho abaturage basanze umurambo wa Umutoniwase Diane aho yari yiciwe akaswe ijosi.
Amakuru yatanzwe na mucoma witsaga inyama iruhande rwako kabari ubwo yafatwaga n’inzego zishinzwe umutekano, yavuze ko yamwishe afatanyije na shebuja nyiri cyokezo yotsagaho inyama ndetse ko shebuja ariwe wakase ijosi ry’uyu mukobwa, ndetse bakaba baramuteraguye ibyuma umubiri wose no munda, ngo bakaba baramwishe mu ijoro ryo ku wa kane tariki ya 20 Ugushyingo 2025 mumvura yaguye hagati ya satatu na satanu za nijoro.
Iki gikorwa kigayitse cy’ubwicanyi cyabereye mu Karere ka Kicukiro m’umurenge wa Masaka ho mu kagali ka Gako.
Amakuru yatanzwe n’abaturage baturiye Aho bavuze ko uwo nyiri cyokezo yakundanaga n’uyu mukobwa, nyuma aza kumenya ko akundana n’undi muhungu maze ahita afata umwanzuro wo kuzamwica bose bakamuhomba.
Ubwo twatunganyaga iyi nkuru inzego zishinzwe umutekano zari zigishakisha uyu mugabo wari ufite icyokezo ni mugihe Mucoma wari uzwi ku kazina ka Kabwa we yamaze gufatwa n’abashinzwe umutekano.
Mutoniwase Diane wishwe yari afite imyaka 28 y’amavuko.



