Rutahizamu kylian Mbappé yavuze kuri mugenzi we bakinanye muri PSG wegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza muri Afurika.
Kylian Mbappé abinyujije kuri konti ye ya Isitogarame, ahanyuzwa ubutumwa bumara amasaha 24 (story) yakeje mugenzi we Achraf Hakimi wegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umwaka wa 2025, mu bihembo bya CAF 2025.
Kylian Mbappé yagize ati “Ndagukunda muvandimwe. Umwami wa Afurika, wakoze neza muvandimwe wajye. Igihembo uragikwiye.”
Kylian Mbappé na Achraf Hakimi basanzwe ari inshuti magara dore ko banakinanye muri Paris Saint-Germain (PSG).
Achraf Hakimi yegukanye iki gihembo ahigitse ibihangage muri ruhago birimo Mo Salah ukina muri Liverpool na Victor Osimhen.
Achraf Hakimi ni rutahizamu wa PSG ndetse n’ikipe y’igihugu cye ya Marroco.
Ibi bihembo byatanzwe mu ijoro ryo kuri uyu wagatutu, byatangiwe i Rabat muri Marroco, Achraf Hakimi yitabiye uyu muhango agendera ku kagare.



