Umuhanzi w’indirimbi zo kuramya no guhimbaza Imana Israel Mbonyi agiye kwongera gutaramira abanyarwanda mu gitaramo cye kiba kiba buri mwaka.
Israel Mbonyicyambu wamamaye mumuziki wo kuramya Imana yatangaje ko agiye kwongera gukora igitaramo cye yise ‘Icyambu Live Concert 4’.
Iki gitaramo amaze imyaka itatu agikora, kiba tari ya 25 Ukuboza buri mwaka, kuri iyi nshuro kiraba kibaye bwa Kane kikaba kizabera muri Bk Arena ari naho ibyabanje byaberaga, igihe cyose Israel Mbonyi yagiye akora iki gitaramo yagiye yuzuza iyi nzu ya BK Arena ndetse amatike amwe agashyira hakibura iminsi myinshi ngo umunsi w’igitaramo ugere.
Mbere yiki gitaramo azataramiramo abakunzi be muri BK Arena mu Kuboza, Israel Mbonyi yihaye intego yoguha abakunzi be indirimbo nyinshi ziri kuri Album yise ‘Hobe’.
Israel Mbonyi mu gihe kitageze ku byumweru bine cyangwa ukwezi kumwe amaze gusohora indirimbo 2, iyo yabanje gusohora ni iyitwa ‘Stamuacha’ imaze kurenwa inshuro Miliyoni imwe nibihumbu magana ane, naho iyitwa ‘Unkebuke’ imaze iminsi 2 ikaba imaze kurebwa inshuro ibihumbi 285 kuri YouTube.
Umva indirimbo ‘Unkebuke’ ya Israel Mbonyi.