Umuryango wa Axel Rudakubana ufungiwe mu Bwongereza kubera kwica abana batatu watanze ubuhamya ko nabo yashakaga kubica, harimo n’umuvandimwe we Dion Rudakubana.
Axel Rudakubana yatawe muri yombi mu 2024 nyuma y’uko yari amaze kwica abana batatu abateye ibyuma, muri Mutarama 2025 ni bwo uyu mwana yahamijwe iki cyaha maze akatirwa igihano cyo gufungwa imyaka 52.
Axel Rudakubana afungiye muri Gereza ya Belmarsh iherereye i Londres. Afungiwe mu gice cyihariye gifungirwamo abarwayi, kuko ubuzima bwe bwo mu mutwe bushidikanywaho.
Umushinjacyaha yasobanuye ko ubwo Rudakubana yatabwaga muri yombi, yabwiye abapolisi ko yishimiye ko aba bana bapfuye, ati “Nishimiye ko aba bana bapfuye. Biranshimishije. Ntacyo bimbwiye, ndumva ntacyo mbaye.”
Mu buhamya Dion Rudakubana yahaye ubushinjacyaha, yavuze ko ku munsi murumuna we yishe aba bana, yamubonye asohoka mu nzu yambaye umwambaro upfuka mu maso.
Yakomeje avuga ko atigeze atekereza guhamagara polisi kuko yumvaga Axel Rudakubana nta kintu kibi ari bukore.
Ati “Ntabwo nigeze ntekereza ko hari umuntu ashaka kubabaza, natekereje ko yatwaye icyuma nk’uburyo bwo kwirinda, aho guhohotera abandi.”
Abajijwe impamvu yaba yarahisemo kwica abana, Dion Rudakubana yagize ati “abana ni abantu b’agaciro muri sosiyete kandi ni bo hazaza ha sosiyete. Iki ni cyo ntekereza gusa.”
Dion Rudakubana yavuze ko ku wa 26 Nyakanga 2024 ubwo yajyaga mu biruhuko kuri kaminuza, se yamubwiye kwitwararika kuko umuvandimwe we, Axel Rudakubana ashobora kumwica.
Ati “Yarambwiye ati umuvandimwe wawe ni umuntu uteje ibyago. Ashobora kukwica. Impamvu yampaye aya makuru ni ukubera ko yansabaga kumwitondera igihe muri iruhande.”
Se wa Axel Rudakubana, Alphonse Rudakubana, yavuze ko mbere y’uko uyu muhungu akora iki cyaha, yari amaze iminsi afite imyitwarire idasanzwe.
Yavuze ko hari hashize igihe gito amumennye amavuta mu mutwe, ndetse amubwiye ko azamwica.
Ati “Yaraje ampagarara imbere akajya anjomba mu gatuza, ambwira ati nunyirukana muri iyi nzu, bishobora gufata icyumweru, ukwezi cyangwa imyaka, nzakwica.”
Alphonse Rudakubana yavuze ko umuryango we wageze mu Bwongereza, nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yavuze ko aya mateka atigeze ayaganiriza umuhungu we kuko yari muto, ariko ko yatunguwe ubwo umunsi umwe yavaga ku ishuri ataha ayavuga.
Ati “Twafashe umwanzuro wo gutegereza bakabanza gukura kugira ngo babashe kubyumva neza, kandi bibagireho ingaruka nke. Natunguwe ubwo bombi batahaga bavuga kuri Jenoside yo mu Rwanda, bari barayigiye ku ishuri. Kuva ubwo twababwiye ibintu bike twatekerezaga ko bashobora kumva.”
Yakomeje avuga ko aya mateka atari yo yagize ingaruka ku bahungu be, ahubwo bashobora kuba barahungabanyijwe n’ubuzima bari babayeho mu Bwongereza.
Ati “Ntekereza ko icyabagizeho ingaruka ari uko twari umuryango muto ufite inshuti ebyiri zonyine zikomoka mu Rwanda. Barabibonaga ko tubayeho mu irungu bagereranyije na bagenzi babo, n’inshuti zabo zo ku ishuri. Barabibonaga ko turi mu mahanga nubwo batekerezaga ko ari ho bavukiye.”
