Umukinnyi wa Filime Mutoni Saranda Oliva ari mu gahinda gakomeye ko gupfusha umubyeyi we

Umukinnyi wa Filime akaba n’Umusizi Mutoni Saranda Oliva ari mu gahinda gakomeye ko gupfusha umubyeyi we (Mama we).

Ni amakuru yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, ko umubyeyi (Mama) wa Mutoni Saranda Oliva yitabye Imana kuri uyu wa 06 Ugushyingo 2025 azize uburwayi.

Saranda abuze Mama we nyuma y’igihe gito apfushije sogokuru we, tariki ya 18 Kanama 2025 ni bwo Saranda yatangaje ko yapfushije sekuru.

Mutoni Saranda Oliva ni Umukinnyi wa Filime ubifatanya n’ubusizi, yamenyekanye cyane muri Filime ya City Maid.

Mubisigo Saranda azwi ku izina rya Saranda Poetess, akaba yaramenyekanye mu gisigo cyitwa ‘Twahuye mu gihe kibi’ ndetse n’icyitwa ‘Gheto’ aherutse gushyira ahagaragara.

Ku myaka ye 13 ni bwo yatangiye kwandika igisigo cye cyambere yise ‘Sugar Daddy’.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *