“Kuyikora mujisho ni ukwirengera ibiri bukubeho,” APR FC yatanze ubutumwa busharira mu matwi y’Abakeba Derby ibura iminsi itatu

Ikipe ya APR FC yitegura umukino ukomeye wiswe Derby y’imisozi 1000 yatanze ubutumwa busharira.

Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo ikipe ya APR FC yatambukije amashusho arimo ubutumwa bukomeye, aho yibukije abakunzi bayo ko ari Intare.

Muri ubu butumwa harimo ubugira buti “Niba utari ubizi bimenye, niba washidikanyaga ni igihe cyo gusobanukirwa, niba wabeshywaga ngaho menya ukuri ko ngo hari ibintu bitatu biteye ubwoba kuri ino si dutuye, harimo kwisanga mu gace ka mpamde eshatu ya Bermuda, kwicura ugasanga uryamanye n’inzoka y’inkazi cyangwa se guhura munzira n’Intare yakomeretse.”

Ubu butumwa bwakomeje bugira buti “Intare yo mu gihugu cy’intare imwe itontoma utundi tunyamaswa tugakangarana, kuyikora mujisho ni ukwirengera ibiri bukubeho, n’ubwo hari ubwo isinzira izisigaye zigashaka gukora ibidakorwa nko kubona Inzovu yitendetse mugiti iyo hejuru.”

APR FC Kandi yibukije abakunzi bayo ko wa mukino w’abakeba wagarutse Kandi ko ari umukino wo guca impaka.

Yagize iti “Yego wa mukino n’uwo mukeba wagarutse na none, umukino wo kwerekana igitinyiro, Umwami waruhago mu Rwanda, umukino wo guca impaka.”

Ubu butumwa ikipe ya APR FC yatanze busa n’uburyana cyane mu matwi y’abakunzi ba mukeba Rayon sports benshi basabye ko na Rayon sports nayo yagira ubutumwa itanga busubiza ubu APR FC yatanze

Mu yandi makuru yo muri APR FC ni uko umukinnyi Cheickh Djibril Quatarra umaze igihe kitari gitohanze y’ikibuga yamaze ku garuka mu myitozo ari gukora ku giti cye.

Ni uburwayi yagize tariki ya 4 Nzeri 2025 ubwo iyi kipe yakinaga imikino ya CECAFA Kagame Cup.

kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya APR FC iri bube yisobanura na mukeba Rayon Sports muri Derby y’imisozi 1000 izakinirwa kuri Stade Amahoro saa Cyenda.

Niba utaragura itike yawe wayigura ukanze * 669*5# ugakurikiza amabwiriza, cyangwa se ugaca ku rubuga rwa tkay.sync.events.

Umva ubutumwa bwose APR FC yatanze unyuze aha

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *