Umuyobozi wa APR FC yikomye abanyamakuru bavuze ko ari guhangana na FERWAFA, Abenshi batunga agatoki Samu KARENZI

Nyuma y’uko ikipe ya APR FC inganyije na Rustiro 1-1, bikavugwa ko yibwe, umuyobozi wa APR FC Brig. Gen Deo Rusanganwa yigize icyo avuga ku binyamakuru bivuga ko APR FC ihanganye na FERWAFA.

Mu kiganiro umuyobozi wa APR FC yagiranye na Igihe yavuze ko ababazwa n’umuntu wicara kuri Radiyo akavuga ko ahanganye na FERWAFA.

Yagize ati “Maze iminsi mbabazwa n’umuntu kuri radio akicara akavuga ngo mpanganye na FERWAFA, akabivuga kuri Radio akabyemeza kandi mba mufata nk’umuntu ujijutse, hari ubwo nanirwa kubyumva neza na n’ubu ndacyabireba, ndebe uwo muntu. icyo kinyamakuru cyangwa ibinyamakuru bivuga ngo turahanganye, duhangana na nde? Jye kuyobora se FERWAFA? Jye ndi Umusirikare nshyirwaho n’ubuyobozi bwa gisirikare nubwo najya kuyobora FERWAFA sinabishobora batampaye uburenganzira bwo kwiyamamaza, nonese ubwo naba mpanganye na FERWAFA, kereka niba arijye umuntu ku giti cyanjye arijye uhanganye na FERWAFA.”

Nyuma yo gutangaza ibi abantu benshi bakomeje kwibaza iherezo ry’ibi aho bamwe babihuza n’ibyo umunyamakuru w’imikino akaba na rwiyemeza mirimo Samu KARENZI aherutse gutangariza kuri Radiyo ye ya SK FM yashinze, mu busesenguzi bwe yakoraga yavuze ko we abona APR FC na FERWAFA basa nka bari guhangana.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *