Police y’u Rwanda yafunze abanyamahanga batatu bakubise bikomeye abamotari batatu bakanabakomeretsa

Police y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi abasore batatu ba banyamahanga biga muri UNILAK bakubise bakanakomeretsa abamotari babiri.

Police y’u Rwanda yatangaje aya makuru ibinyujije ku mbuga nkoranya mbaga zayo harimo na “X” iyi yahize ari Twitter ndetse na “Fecbook”.

Yagize iti “Police y’u Rwanda yataye muri yombi abasore batatu ba banyamahanga biga muri UNILAK bakubise bakanakomeretsa abamotari babiri. Byabereye mu Murenge wa Gatenga, mu Karere ka Kicukiro.”

Police y’u Rwanda yakomeje ivuga ko abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya police ya Kicukiro ndetse inibutsa abaturage gutangira amakuru ku gihe.

Yagize iti “Abafashwe bafungiye kuri station ya Polisi Kicukiro, mu gihe turimo gukorana n’inzego zibishinzwe kugira ngo hakorwe icyo amategeko ateganya. Tuributsa abaturage kujya batangira amakuru ku gihe kandi ibikorwa nkibi ntabwo bizihanganirwa.”

Muri Kanama 2025, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abanyamahanga 64 basubijwe iwabo kubera ibyaha byo gukubita no gukomeretsa mu gihe abarenga 240 bashyikirijwe inzego zubutabera bakekwaho ibyaha bitandukanye.

Umwe mu ba motari bakoresha urubuga rwa “Fecbook” witwa Adiventiste Deburne yaciye ahatangirwa ibitekerezo (Comments) kuri aya makuru Police y’u Rwanda yari imaze gutanga nawe ashimangira ko barembejwe cyane n’Abanyamahanga batwara babageza aho bagiye bakabakubita aho kunyishyura.

Yagize iti “Nukuri rwose ababanyamahanga cyane abanya sudani batumereye nabi kuko nanjye ndi motari i kigari ariko umutwara mwumvikanye mwagerayo akaguhinduka anagukubita kugirango atishyura mwakoze kubadufasha ariko inzego zibashinzwe zizabaganirize ku myitwarire yabo.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *