Bigirindavyi Christa Bella uherutse gusagararirwa na Sano Sylivie amushinja amarozi yahisemo kureka itangaza makuru burundu.
Uku gushamirana kw’aba bombi kwabaye nyuma y’umukino wa CAF confederations cup wari wahuje Rayon sports na Singida Big Stars tariki ya 20 Nzeri 2025, aho uwitwa Sano Sylivie bivugwa ko yashinjije amarozi mugenzi we w’Umunyamakuru kazi Christa, nyuma yuyu mukino rero Christa yegeye Sano Sylivie ngo amubaze ibyaya makuru ibi byavuyemo ku tunvikana batangira kuvugira hejuru ariko abari aho hafi barakumira ngo hatagira ukubita undi, yemwe benshi bagiye bavuga ko baba barapfuye abakinnyi ngo kuko uwitwa Sano Sylivie yagiye avuga nabi uyu Christa Bella ku bakinnyi ba APR FC avugako ko ntamukinnyi ugomba kumusuhuza kubera ko ngo afite amarozi.
Amakuru ahari avuga ko uyu Sano Sylivie ibyo yagiye kubwira abakinnyi ba APR FC ngo ari ukubeshya kuko ntabimenyetso yigeze abitangira ndetse atanigeze afatana ayo marozi uyu Christa bivugwa ko ari nawe weretse uyu Sano Sylivie umurongo wo kwinjira mw’itangaza makuru, ibi ari nabyo benshi mu babizi baheraho bibaza icyatuma umuntu ashwana n’uwamufashe akaboko.
Nyuma y’ibi byose, ku mugoroba w’ejo tariki ya 25 Nzeri 2025 umunyamakuru wa Laverite.rw yaje kwakira amakuru yizewe avuga ko uwitwa Bigirindavyi Christa Bella watangiye itangaza makuru mu 2020 ahereye i wabo mu Burundi akaza gukomereza umwuga we yakundaga mu Rwanda nyuma yo guharabikwa ibi byose ataje kubyishimira, ubu akaba yafashe umwanzuro wokureka burundu itangaza makuru, n’ubwo nyiri ubwite atari yabitangaza ariko ngo n’ikibazo cy’igihe araza kubitangaza kuko n’incuti ze zahafi zagerageje kumwunvisha ko atagomba gusezera ariko arabyanga ababana ibamba.
Andi makuru ava ku bantu bahafi ba Christa ngo y’uko we abona itangaza makuru mu myaka itanu arimaze mo ryaramwiciye ubuzima aho kubwubaka, Uwaduhaye amakuru yanatubwiye ko umuryango w’uyu mwana w’umukobwa utakiye neza aya makuru yavuzwe ku mwana wabo.
Sano Sylivie ni umufana wa APR FC naho Christa ni umufana wa Rayon sports.
Uyu Christa Bella akaba ari mumunyenga w’urukundo n’umukinnyi Ishimwe Kevin uzwi nka Rushibura ukinira Marine FC ndetse ngo bakaba banitegura kubana nk’umugore n’umugabo mu bihe bir’imbere.
Abantu benshi bakaba bakomeje kwibaza ikizongera guhuza aba bombi ariko kikabashobera.

