Ikipe ya Rayon sports iri kwitegura gukina umukino wayo wambere wa shampiyona yahembye abakinnyi ndetse inishyura umukinnyi Ndikumana Asman amafaranga yaguzwe.
Ku musi w’ejo washize ku wa kane ikipe ya Rayon sports yakoze imyitozo ibanziriza iyanyuma yitegura umukino ifitanye na Kiyovu sports kuri uyu wagatandatu, muri iyo myitozo yakozwe Umukinnyi Asman Ndikumana ntiyagaragaye muri iyo myitozo.
Amakuru yageze kuri Laverite.rw avuga ko impanvu uyu mukinnyi atakoze imyitozo ari uko atari yahawe amafaranga yaguzwe angana na miliyoni 12 Frw ndetse hakaba hari n’impungenge ko uyu mukinnyi ashobora kudakina umukino Rayon sports ifitanye na Kiyovu sports.
Mu gitondo cyo kuri uyu wagatatu Laverite.rw yahamirijwe amakuru avuga ko uyu mukinnyi yamaze kwishyurwa amafaranga yose yaguzwe uko ari miliyoni 12 Frw, ariko akaba yayishyuwe na Paul Muvunyi nk’uko yabyiyemeje ko azafasha iyi kipe mu kugura abakinnyi.
Uyu mukinnyi Asman Ndikumana yageze mu mwiherero wa Rayon sports kw’isaha ya saa sita n’igice zijoro nyuma yo kwishyurwa.
Rayon sports kandi yahembye abakinnyi ukwezi kwa Kanama mu rwego rwo kubafasha kwitegura neza umukino ubanza wa Shampiyona uzabahuza na Kiyovu sports.
