Umunya Ghana wakiniraga ikipe ya APR FC Richmond Lampety yatandukanye nayo kubwunvikane, ahita abona ikipe nshya
Aya makuru yamenyekanye kuri uyu wa kene mu gihe ikipe ya APR FC iri kubarizwa muri Tanzania aho yagiye gukina imikino ya CECAFA Kagame Cup ikaba yari yajyanye uyu mukinnyi Richmond Lampety.
Amakuru yizewe agera kuri Laverite.rw yemeza ko uyu mukinnyi yamaze kuva mw’itsinda ry’abakinnyi bari hariya muri Tanzania muri hotel ya Royal Village iherereye i Dar-Salam aho agomba kugaruka hano mu Rwanda ari naho azava yerekaza mw’ikipe nshya yabonye ya El Ittihad yo muri Libya.
Richmond Lampety yageze muri APR FC mu mpeshyi ya 2024 avuye muri Asante Kotoko y’iwabo muri Ghana.
Uyu mukinnyi w’imyaka 28 y’amavuko niwe mukinnyi wa mbere mu Rwanda wahembwaga amafaranga menshi kuko yahembwaga 12,000$ mu manyarwanda ni miliyoni 17,391,737.88 Frw tugendeye aho ivunjisha rigeze uyu munsi.
APR FC bivugwa ko n’ubwo yatandukanye n’uyu mukinnyi ngo hari n’abandi bakinnyi babanyamahanga yifuza gutandukana nabo.
Bamwe mu basesenguzi bakomeye bavuga ku mupira w’amaguru bavuga ko uyu mukinnyi Richmond Lampety azi umupira ariko ngo mu batoza bose bamutoje muri APR FC ngo ko nta n’umwe wamuhaye umwanya uhagije wo kwigaragaza ngo bityo kuba atandukanye na APR FC ari umwanya mwiza wokwerekana icyo ashoboye mu kipe nshya yerekejemo ya El Ittihad, uyu mukinnyi akaba akina mu kibuga hagati.
