Umunyamakuru w’imikino kuri SK FM Ishimwe Ricard uzwi cyane ku kazina K’Umutasi uherutse gufungurwa hamenyekanye igihe azagarukira kuri mikoro za SK FM.
Ku wa kabiri w’iki cyumweru dusoje tariki ya 26 Kanama 2025 ni bwo hatashye inkuru nziza mu miryango y’Abantu bari bafunzwe ko bafunguwe, Aho bari bakurikiranweho ibyaha byo kwakira no gutanga inyandiko utemerewe no gukoresha nabi umutungo wa Leta.
Urukiko rwa Gisirikare ruherereye i Nyamirambo rwanzuye ko hari abafungurwa bakazakurikiranwa bari ahanze, muri abo barekuwe harimo n’Umunyamakuru wa SK FM Ishimwe Ricard ukunzwe na batari bake kubera ubuhanga afite mu kuvuga amakuru y’imikino neza kandi atarya indimi.
Bamwe mu bakunzi be bakomeje kwibaza igihe bazongera kunva ijwi rye kuri mikoro, amakuru agera kuri LAVERITE.RW yemeza ko Ishimwe Ricard (Umutasi) nta gihindutse agomba kugaruka kuri mikoro kuri uyu wambere tariki ya 1 Nzeri 2025 mu kiganiro cy’imikino cya SK FM.