Muyoboke Alex umaze igihe kinini adacana uwaka n’umuherwe Coach Gael, yamuvuzeho amagambo akomeye asa nuca amarenga ko umubano wabo ubu umeze neza.
Ibi byagaragaye nyuma y’aho Muyoboke yifurije Coach Gael isabukuru nziza, mu butumwa yacishije ku rukuta rwa Instagram, aho yanditse ati “Isabukuru nziza, umushoramari wihariye mu muziki Gael Karomba. Ndakwifuriza umunsi wuzuye ibyishimo ndetse no gukomeza gutsinda mu buzima, ndetse no mu rugendo rwawe rwo kugirira umumaro uruganda rw’umuziki Nyarwanda.”
Arakomeza ati “Icyerekezo cyawe ndetse n’umuhati wawe byazanye izindi mpano nshya ku karubanda, bigusigira izina rikomeye mu Isi y’ubuhanzi. Warakoze muvandimwe, ku buyobozi bwawe bufite icyerekezo, ku cyizere udahwema kugaragaza, no ku kwizera imbaraga z’umuziki nk’ururimi ruhindura Isi.’’
Coach Gael na we yahise asubiza uyu mugabo amushimira kumwifuriza kugira umunsi mwiza w’amavuko. Ati “Murakoze cyane Manager! Mwarakoze kuduharurira inzira! Iyi muzika Nyarwanda irajya kure haruta aho twe twashobora kugera, aho tuzageza n’abandi bazakomerezaho. Wakoze kunyifuriza isabukuru nziza, imigisha myinshi.”
Aya magambo yatangajwe naba bombi asa naca amarenga ko umubano wabo ushobora kuba uhagaze neza, abakunzi b’umuziki mu Rwanda bavuga ko kwiyunga kwaba bashoramari bishobora gutuma ishora mari mu muziki ny’arwanda ritera imbere bityo bigafasha mw’iterambere ry’umuziki.
Iyo urebye imbaraga n’ishoramari aba bagabo bashyira mu muziki ny’arwanda usanga baramutse bunvikana bazakora ibintu biremereye mwishora mari ry’umuziki ny’arwanda.
Coach Gael ni umuherwe ufite inzu y’umuziki ya 1:55AM ndetse n’inzu ikubiyemo ibikorwa by’imyidagaduro n’urunywero ya Kigali Universe.