Mwi joro ryakeye, ikipe ya Chelsea yegukanye igikombe cy’isi cyambere kivuguruye nyuma yo kunyagira PSG yo mu bu-Faransa invura y’ibitego 3-0.
Ni umukino watangiye ubona ko amakipe yombi agerageza kwatakana ariko ukabona ko ikipe ya Chelsea iri hejuru ya PSG mugutindina umupira mu rubuga rw’amahina.
Ikipe ya Chelsea yaje kubona igitego cyambere ku munota wa 22 cyatsinzwe na C. palmer ndetse wanaje gutsinda n’icyakabiri ku munota wa 30 w’umukino, ni mugihe kandi Jao Pedro ku munota wa 43 yaje gutsinda igitego cyagatatu, igice cyambere cyarangiye ari ibitego 3 bya Chelsea k’ubusa bwa PSG.
Igice cya kabiri cyatangiranye imbaraga kuruhande rwa Paris Saint-Germain yashakaga kwishyura ariko umuzamu wa Chelsea ababera ibamba, ku munota wa 85 Jao Naves wa Paris Saint-Germain yahawe ikarita y’umutuku nyuma yogukurura imisatsi ya Marc Cucurella.
Paris Saint-Germain n’ubwo yatsinzwe yarushaga cyane ikipe ya Chelsea kuko PSG yarifite kwiharira umupira ku kigero cya 65%, mu gihe Chelsea yari ifite 33%, PSG yateye pase 599 ziri ku kigero cya 90% naho Chelsea itera 301 ziri ku kigero cya 80 % gusa, Chelsea yateye amashoti 5 yaganaga mw’izamu naho PSG itera 6, Chelsea yateye Koruneri 3 kuri 5 za PSG.
Umukino waje kurangira ari ibitego bitatu kubusa bwa Pris Saint-Germain, ibyo byaje gutuma ikipe ya chelsea yegukana igikombe cy’isi cyambere cyama clubs kivuguruye.
Amakipe 32 niyo yitabiye iki gikombe harimo abiri yo mu Bwongereza ariyo Chelsea na Manchester united, igikombe cy’isi cya makipe kizagaruka nyuma y’imyaka ine.
Ni final yarebwe na Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump ndetse wanaje mu muhango wo gutanga igikombe afatanije na Perezida wa FIFA Gianni Infantino.
Mbere y’uko uyu mukino ikinwa ikipe ya Paris Saint-Germain niyo yahabwaga amahirwe menshi yo kwegukana iki gikombe, ariko bamwe mu basesenguzi bakomeye mw’isi y’umupira mbere y’umukino bahaye inama Chelsea yogufatirana iminota yambere y’umukino byibuze ikabona ibitego biri hejuru ya kimwe mu minota y’igice cya mbere cg bagafatirana amahirwe yose babonye bakayabyaza umusaruro, ibi nibyo Chelsea yakoze kandi byayibyariye umusaruro kuko ibitego bitatu yatsinze mu gice cya mbere nibyo byasoje umukino.
Igikombe cy’isi cy’ama Clubus kizagaruka mu 2029.
Umukinnyi Jao Pedro igitego yatsinze cyabaye icya gatatu mu mikino itatu amaze gukinira iyi kipe.
Desire Doue wa PSG niwe wegukanye igihembo cy’umukinnyi muto w’irushanwa, Umunyezamu wa Chelsea Robert Sanchez niwe wegukanye igihembo cy’umunyezamu w’irushanwa, Cole palmer wa Chelsea niwe wegukanye igihembo cy’umukinnyi w’irushanwa.
Abakinnyi ba Chelsea nyuma yogutwara igikombe cy’isi cy’ama Clubs bahawe ikiruhuko cyi byumweru bitatu aho bazagaruka mu kibuga tariki ya 17.8.2025 bakina na Crystal Place naho PSG izagaruka mu kibuga tariki ya 13.08.2025 ikina na Tottenham muri UEFA Super Cup.
Chelsea isaruye arenga miliyoni 84$ mu gikombe cy’isi cy’ama Clubs.
Ni umukino wabereye i New York kuri stade MetLife yari irimo abafana 81,118.