Ku wa gatandatu w’icyumweru gishize no kucyumeru ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC n’imitwe yitwaje intwaro irimo na FDRL bibumbiye mucyiswe Wazalendo bakozanyijeho na AFC/M23 mu bice byo muri Teritware ya Rutshuru mu ntara ya kivu y’Amajyaruguru mu Burasira zuba bwa RDC Wazalendo ihatakariza abarwanyi batatu.
Ni imirwano yakomotse ku gitero ihuriro rya Wazalendo ryagabye kuri AFC/M23 mu gace ka Nyanzale no mu nkengero zako, ni imirwano yaje gutuma abasivili benshi batuye ndetse n’abaturiye hafi yahaberaga imirwano bahungura mu bindi bindi bice bitarimo imirwano.
Amakuru yatangajwe na Sosiyete sivili ikorera muri ibyo bice avuga ko iyo mi rwabo nyuma yiyabaye kuwa gatandatu yakomeye no kucyumweru Tariki ya 22 Kamena 2025 nyuma ya saa sita z’amanywa.
Iyi Sosiyete sivili ikomeza ivuga ko AFC/M23 ngo yasubije inyuma icyo gitero yari yagabweho n’ihuriro rya Wazalendo, ngo ntamubare wanyawo uramenyekana w’abaguye muri iyoirwano, ariko ngo habonetse imirambo itatu y’abarwanyi ba Wazalendo mu nkengero za Centre ya Nyanzale yabereye mo iyo mirwano.
Aka gace ka Nyanzale kamaze igihe kitari gito mu maboko ya M23 kuko yagafashe muri Werurwe umwaka ushize wa 2024, bivuze ko aka gace ka Nyanzale kamaze umwaka mu maboko ya AFC/M23.
Nyamara n’ubwo iyi mirwano ikomeje kuba hari ibiganiro byari byatangiye hagati ya Leta ya RDC ndetse na M23 bigizwe mo uruhare na Quatar, ibi biganiro ntabwo byaje gukomeza kuko byahagaze Muntangiriro z’ukwezi gushize kwa Gicurasi, Aho impande zombi zivanye mu biganiro.
Bitenijwe ko mbere y’uko impande zombi zigaruka ku meza y’ibiganiro, a AKURIYE inyandiko y’ibanze yamasezerano y’amahoro bahawe na Quatar bazabanza bakabyunvikanaho, Bivuze ko kuva mu ntangiriro za Gicurasi ntabindi biganiro by’amahoro byari byongera kubaho.