Umusaza w’imyaka 72, wo mu Murenge wa Nyundo, Akagari ka Mukondo, Akarere ka Rubavu, yatawe muri yombi nyuma yokuvuga amagambo yuzuyemo ingengabitekerezo ya Jenoside.
Amakuru Laverite.rw yamenye ni uko uyu mugabo yafunzwe ku itariki ya 7 Mata 2026, akaba yarafunzwe nyuma yo kumva ikiganiro cyatanzwe maze akavuga ko utanze inyunganizi ku kiganiro, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi w’imyaka 67, ibyo ari kuvuga atagombye kubivuga kuko na we yishe Abahutu muri Mukondo.
Uyu musaza yahise atabwa muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ubu akaba afungiwe kuri Sitasiyo ya Kanama yo mu Karere ka Rubavu.
Perezida wa IBUKA mu Karere ka Rubavu, Mbarushimana Gérard, mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko ibyabaye bibabaje.
Ati “Turasaba abaturage kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside, kuko ari uburozi buzabagiraho ingaruka. Abayifite yanze kuvamo bayimire ibahitane aho kuyanduza abandi, kuko ibyo aba bakoze bibabaje, ndetse bishengura imitima y’abarokotse Jenoside.”
Uyu musaza ntabwo ariwe ugaragayeho ingengabitekerezo ya Jenoside gusa muri aka karere ka Rubavu, kuko kuva icyumweru cyo kwibuka Jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994, ku nshuro ya 32 cyatangira hamaze kugaragara abantu babiri.
Undi uherutse kugaragaraho ingenga bitekerezo ya Jenoside ni Hatunguramye Gregoire w’imyaka 62, uzwi ku izina rya Muyaga, ndetse akaba yari amaze igihe afunguwe kubera icyaha cya Jenoside, akaba yarafunguwe amaze imyaka 13 muri Gereza.
Ubwo uwarokotse Jenocide witwa Gakuru Jean Mbanza yari aje gushyirisha umuriro muri telefoni mu kabari kari kari kunyweramo Hatunguramye, uyu Hatunguramye akimubona yahise amubwira ati: “Wa mututsi we, nzagutemagura nk’uko natemaguye abandi, izuru ryawe ndijugunye muri palafo.”
Ushaka kwamamaza business yawe watuvugisha kuri 0792070858.
Service dutanga.
.Kwamamaza
.Amatangazo yo kubika
.Amatangazo ya cyamunara
.kuyobora ibitaramo, inama (MC)
. Graphics Design
. Gufungura YouTube channel
.Dutanga stage ku bifuza gukora itangazamakuru
Ukeneye zimwe muri izi services watuvugisha kuri 0792070857.