Rubavu:Uwafungiwe Jenoside imyaka 13 yongeye kugaragaza ingengabitekerezo yayo ahita atabwa muri yombi

Hatunguramye Grégoire w’imyaka 62, uzwi ku izina rya Muyaga, wo mu Mudugudu wa  Bwiru, Akagari ka  Murambi, Umurenge wa Rubavu, Akarere ka Rubavu, yatawe muri yombi akekwaho kubwira Gakuru Jean Mbanza warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ko yamutemagura izuru rye  akarishyira muri palafo  nk’uko yabigenje ku bandi.

Uhagarariye Ibuka mu Murenge wa Rubavu, Kayigire Nestor, yabwiye Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru ko uyu mugabo   wari umaze igihe gito afunguwe, aho yamaze imyaka 13 afungiye uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aya magambo yayamubwiye amusanze mu kabari, akaba atari ubwa mbere ayamubwiye.

Hatunguramye afashwe yavuze ko icyo apfa na Gakuru Jean Mbanza ari uko amukekaho kumusambanyiriza umugore, bagahora babipfa ko yumva icyabirangiza ari uko yamutemagura izuru rye akarijugunya muri palafo.

Kayigire Nestor, ati: “Hatunguramye yari ari mu kabari asangira n’abandi ku wa 9 Mata 2026, uyu Gakuru Jean Mbanza aje gushyirisha umuriro muri telefoni muri ako kabari, Hatunguramye akimubona ahita amubwira ati: “Wa mututsi we, nzagutemagura nk’uko natemaguye abandi, izuru ryawe ndijugunye muri palafo.”

Avuga ko akibivuga abari muri ako kabari batanze amakuru yatumye uyu mugabo atabwa muri yombi, akavuga ko bibabaje cyane kuba nyuma y’imyaka 32 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, hari abakivuga mu ruhame amagambo nk’ariya  yuzuye ingengabitekerezo ya Jenoside.

Asanga bakwiye guhanwa by’intangarugero kuko nta gihe bataba barigishijwe ibibi by’urwango, amacakubiri n’amagambo nk’ayo akomeretsa bikomeye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bakanga bakabirengaho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu Rwibasira Jean Bosco, avuga ko uyu mugabo yashyikirijwe Sitasiyo ya polisi ya Gisenyi ngo akurikiranweho amagambo yuzuye ingengabitekerezo ya Jenoside yatangarije mu ruhame.

Ati: “Turasaba abaturage kwirinda amagambo nk’aya arimo ingengabitekerezo ya Jenoside, kuko n’iyo abantu bagira icyo bapfa batagomba kuzanamo amagambo nk’ariya. Icyaha nikimuhama azabihanirwa bikomeye kandi n’ubundi yari ataramara igihe afunguwe arangije igihano cy’imyaka 13 yari yakatiwe kubera uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Ushaka kwamamaza business yawe watuvugisha kuri 0792070858.

Service dutanga.

.Kwamamaza
.Amatangazo yo kubika
.Amatangazo ya cyamunara
.kuyobora ibitaramo, inama (MC)
. Graphics Design
. Gufungura YouTube channel
.Dutanga stage ku bifuza gukora itangazamakuru

Ukeneye zimwe muri izi services watuvugisha kuri 0792070857.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *