Kuri uyu wa kabiri tariki ya 7 Mata 2026, Abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Repubulika ya Santarafurika (MINUSCA), bakorera i Bangui, Bria na Bossembélé, bafatanyije n’abari muri iki gihugu mu buryo bw’ imikoranire y’ibihugu byombi, uyu munsi bibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uyu muhango wo kwibuka wabereye mu bigo bya gisirikare bya Bangui, Bria na Bossembélé, witabirwa n’abayobozi b’ingabo z’u Rwanda, abasirikare mu nzego zitandukanye, abakozi ba MINUSCA, ndetse n’abayobozi ba Leta ya Santarafurika, barimo Umunyamabanga Mukuru w’Intara ya Fertit, Bwana Magloire Balepoed.
Mu ijambo rye ahagarariye Leta ya Santarafurika, Bwana Magloire Balepoed yavuze ko kwibuka ari igikorwa gikomeye gituma abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batibagirana, kandi kigafasha ukuri gukomeza guhererekanywa.
Yashimangiye kandi ko ububabare bw’Abanyarwanda atari ubwabo gusa, ahubwo ari ikibazo kireba inyokomuntu yose, bukaba urwibutso rw’ingaruka mbi z’urwango, amacakubiri no kutabyamagana. Yongeyeho ko kwibuka bitwibutsa inshingano dusangiye, yaba abayobozi n’abaturage, yo kwamagana ivangura iryo ari ryo ryose, kurwanya abashishikariza urugomo, no kurengera agaciro k’umuntu wese.
Col Muganga Dr. Christian Mukwesi, Umuyobozi w’Ibitaro byo ku rwego rwa kabiri by’u Rwanda bikorera muri MINUSCA i Bria, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itatangiye muri Mata 1994, ahubwo yabanjirijwe n’imyaka myinshi y’ihohoterwa, itotezwa n’ubwicanyi bwibasiraga Abatutsi.
Yagaragaje ko tariki ya 7 Mata 1994 ari bwo Jenoside yari yarateguwe igihe kirekire yashyizwe mu bikorwa.
Ati: “Aya mateka ababaje adusigira inshingano zikomeye zo kurinda ikiremwamuntu, kurengera abari mu kaga, no gukora ibishoboka byose kugira ngo ibyabaye bitazongera ukundi.”
Yakomeje avuga ko Jenoside yahagaritswe n’ubutwari n’ubwitange by’Ingabo za RPA-Inkotanyi, ziyobowe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, wari uyoboye urugamba rwo kubohora igihugu.
Umuhango wo kwibuka watangijwe n’urugendo rwo kwibuka, rwabaye umwanya wo gutekereza ku mateka, kwibuka abazize Jenoside no kongera kwiyemeza indangagaciro z’amahoro, ubumwe no kubahiriza agaciro ka muntu.
Ku basirikare b’u Rwanda bari mu butumwa muri Repubulika ya Santarafurika, uyu muhango washimangiye umuhate wabo wo gukumira ubugizi bwa nabi, kurinda abasivili no gutanga umusanzu mu kugarura amahoro aramba aho bakorera hose.
