RIB yemeje ko umunyamakuru DC Clement yatawe muri yombi ihita itangaza n’ibyaha akekwaho

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenza cyaha RIB Dr. Murangira B. Thierry, yemeje amakuru yavugwaga ko umunyamakuru Clement Niyigaba uzwi nka ‘DC Clement’ yaba yatawe muri yombi.

Ni amakuru yabaye kimenya bose kuri uyu wa Kabiri tariki ya 31 Werurwe 2023, nyuma y’ubutumwa uyu munyamakuru yari amaze kunyuza ku mbuga nkoranyambaga ze agaragaza uburyo yasenyewe inyubako yaririmo kwubakwa.

Muri ubwo butumwa we yavugaga ko yasenyewe kandi yari yarahawe icyanggombwa cyo kwubaka ariko nyuma umuyobozi w’Akarere ka Gasabo akaza kwohereza abantu baza kumusenyera.

Niyigaba mu butumwa bwe yari yakomeje avuga ko yari yanasabye akarere kwisenyera inzu yari ari kubaka kakabyanga bikarangira kohereje abo kuyisenya.

Yakomeje asobanura ko mu 2024 batangiye ishuri rifite abanyeshuri 50, rikaza kugera ku barenga 180 mu 2025, ndetse ko basabwe gukomeza kwagura ibikorwa nyuma y’isuzuma ryakozwe n’inzego zibishinzwe.

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine, yagaragaje ko ikibazo gishingiye ku kutubahiriza ibisabwa mu byangombwa byo kubaka.

Yasobanuye ko uwubakaga yari yahawe uruhushya rwo kuvugurura inzu ishaje, ariko aho kuyisana akayihinduramo inyubako nshya itari yemewe, ndetse ko hubatswe n’inyubako z’ishuri zidafite ibyangombwa.

Ati: “Ntabwo byemewe kubaka ishuri nta ruhushya. Iyo umuntu atubahirije ibisabwa, ahanishwa gukuraho ibyo yubatse.”

Yanongeyeho ko ahubatse ari mu gace kagenewe ubuhinzi ku gishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali, bityo hatemerewe inyubako z’igihe kirekire.

Umujyi wa Kigali wasabye abaturage bose gukurikiza amategeko agenga imyubakire, birinda ibihano n’ibihombo, unibutsa ko hubatswe uburyo bw’ikoranabuhanga bufasha gutahura inyubako zubatswe mu buryo butemewe.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thiery yabwiye umunyamakuru wa Radiyo nna TV10 Oswald Mutuyeyezu ko uyu mugabo yatawe muri yombi.

Yagize ati “Ni byo arafunzwe. Arakekwaho kwangiza ikintu cy’undi no kurwanya ububasha bw’amategeko.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *