Ingabire Egidie Bibio yishimiye igikombe cya FIFA Series cyegukanwe n’Amavubi

Umunyamakuru wa RBA Ingabire Egidie Bibio  yishimiye insinzi y’Amavubi yayihesheje igikombe cya FIFA Sries 2026 mu itsinda A.

Abinyujije kuri konte ye X yahoze yitwa Twitter umunyamakuru Ingabire Egidie Bibio yisimiye insinzi y’Amavubi yaraye iboneye kuri Estonia iyitsinze ibitego 2:0.

Nyuma yiyi nsinzi yaheshe ikipe y’Iguhugu y’u Rwanda Amavubi iki gikombe ni bwo uyu munyamakuru yanyuze kuri X ye maze ashimira abakinnyi b’Amavubi.

Yigize ati ”Amavubi yacu yatsinze Estonia ibitego 2-0, yegukana Igikombe cya FIFA Series mu Itsinda A. Bakoze abasore bacu kutadushwaza imbere y’isi na Perezida wacu, Iki gikombe cya gicuti cyakinirwaga kuri Stade Amahoro, twagikobokeye.”

Ibitego byahesheje Amavubi iki ikombe byatsinzwe na Abedi Biramahire ku munota wa 30 ndetse n’icyatsinzwe na Mickel Leroy Jacque ku munota wa 51.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *