Ofisiye bakuru baturutse mu Ngabo na Polisi by’ u Rwanda n’abo mu zindi nzego z’umutekano basoje amahugurwa y’ingenzi

Ku wa Gatanu tariki ya 27 Werurwe 2026, Ofisiye bakuru baturutse mu Ngabo na Polisi by’ u Rwanda, NISS, Urwego rw’ igihugu rushinzwe igorora n’ abakozi baturutse muri Minisiteri y’ ububanyi n’ amahanga basoje amahugurwa bari mazemo ibyumweru bibiri.

Aya mahugurwa y’ibyumweru bibiri ku mibanire mpuzamahanga n’umutekano.
Iyi gahunda yateguwe n’ Ishuri Rikuru ry’Ingabo z’ u Rwanda riri Musanze (RDFCSC) bafatanije n’ Ikigo cya Loni gishinzwe amahugurwa n’ubushakashatsi (UNITAR).

Mu gusoza aya masomo, Brigadier General Andrew Nyamvumba, Umuyobozi wa RDFCSC, waruhagarariye Umugaba Mukuru w’Ingabo, yashimiye abitabiriye amasomo.

Yagize ati: “Nk’itsinda rya mbere ritangiye iyi gahunda nshya y’ amasomo yo ku rwego rwo hejuru, mwashyizeho urugero rukomeye. Uburyo mwitwaye n’uko mwakoze bigaragaza ubunyamwuga butegerejwe ku bayobozi bakuru mu by’umutekano n’ingabo.”

Yanashimiye abitabiriye aya mahugurwa ku bushakashatsi bakoze ndetse n’imyitwarire myiza bagaragaje mu gihe cyose cy’amasomo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *