‘Uhitamo ni amahitamo ye jyewe nzakomeza nkore ibyo nkwiriye gukora’-Kwizera Olivier yavuze uko yakiriye ku dahamagarwa mu Mavubi

Nyuma yo gusezerera Police FC muri 1/4 cy’Igikombe cy’Amahoro, Umunyezamu wa Rayon Sports Kwizera Olivier, yavuze uko yakiriye kudahamagarwa kwe mu Mavubi.

Uku kudahamagarwa kwe mu Mavubi yakugarutseho mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru bamwe nyumu y’umukino wa 1/4 w’igikombe cy’amahoro wari umaze kurangira, Rayon Sports isezereye Police FC kuri Penalite 4:2 harimo na penalite ya 2 yinjijwe neza na Kwizera Olivier.

Ubwo yabazwaga icyatumye ahitamo gutera iyi penalite Kwizera Olivier yavuze ko ubwo batoranyaga abagomba gutera penalite ngo habuze uhitamo gutera iya kabiri ngo maze we ahitamo ko ariwe ugomba kuyitera kandi yari yizeye ko agomba kuyitsinda.

Kwizera Olivier abajijwe uko yakiriye kudahamagarwa mu kipe y’iguhugu y’u Rwanda Amavubi yavuze ko uhitamo afite amahitamo ye kandi ko we azakomeza gukora ibyo akwiriye gukora, yanashimangiye ko we akunda gukinira ikipe y’Igihugu.

Yagize ati ”Uhitamo ni amahitamo ye, jyewe nzakomeza nkore ibyo nkwiriye kuba nakora igihe nikigera buriya nzahamagarwa kubera ko ndi umunyarwanda nkunda igihugu nkunda no gukinira ikipe y’Igihugu. Ntabwo naba ndigukinira Rayon sports ngo ikipe y’Igihugu impamagare nange kuba najyamo, ni ibintu by’agaciro kuri jyewe gakomeye cyane.”

Kudahamagarwa kwa Kwizera Olivier mu Mavubi byateje impaka mu itangazamakuru ndetse no mubakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange.

Muri uyu mukino Rayon Sports yasezereyemo Police FC, myugariro wa Police FC Zidane yaje guhabwa ikarita y’umutuku nyuma yogukorera amakosa umukinnyi wa Rayon Sports.

Uyu mukino kandi wari witiriwe uyu munyezamu Kwizera Olivier, aho wari wiswe ‘Kwizera Day.’

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *