Itegeko rishya rigenga ikoreshwa ry’umuhanda rikomeje kuzamura ibiganiro hagati y’abakoresha umuhanda bagaragaza ko ingamba zafatiwe abarenga ku mategeko n’amabwiriza y’umuhanda zikakaye ariko zari zikwiye kugira ngo abantu barusheho guha agaciro umutekano wo mu muhanda.
Muri bimwe mu bihano iri tegeko riteganya harimo kuba “kwanga guhagarara ubitegetswe n’umukozi ubifitiye ububasha, bizajya bihanishwa ihazabu itari munsi y’amafaranga y’u Rwanda 400 000 ariko itarenze amafaranga 700 000 n’igifungo kitari munsi y’amezi 3 ariko kitarengeje amezi 6,” nk’uko bikubiye mu ngingo ya 19.
Iri tegeko n° 014/2026 ryo ku wa 06/03/2026 rigenga ikoreshwa ry’umuhanda ryasohotse mu igazeti ya Leta tariki ya 10 Werurwe, bikaba biteganywa ko ibirikubiyemo bizatangira gushyirwa mu bikorwa byuzuye muri Mata nyuma y’uko hazaba hamaze gusohoka Iteka rya Minisitiri rijyanye na ryo.
Ni itegeko ryasimbuye iryo mu 1987, rizafasha ishami rya Polisi rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko yo mu muhanda no guhana abayarengaho. Ni itegeko rigaruka ku bihano bihabwa abayobozi b’ibinyabiziga (abashoferi) batwara banyoye ibisindisha, abadafite ibyangombwa bibemerera gutwara n’indi myitwarire ibangamira umutekano wo mu muhanda.
Ingingo ya 37, Umuyobozi w’ikinyabiziga utwara ikinyabiziga gitwarira abantu benshi hamwe yarengeje igipimo ntarengwa cya Alukoro mu maraso abihamijwe n’urukiko ahanishwa ihazabu itari munsi y’amafaranga y’u Rwanda 100 000 ariko itarenze amafaranga 400 000 n’igifungo kitari munsi y’amezi 3 ariko kitarenze amezi 6.