Umugaba Mukuru w’Ingabo za Jamayika (JDF) yashimiye Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda

Col Déo Mutabazi, Umujyanama mu bya Gisirikare n’Umutekano mu Muryango w’Abibumbye akaba ari nawe Uhagarariye inyungu za Gisirikare z’ u Rwanda muri Jamayika, yagiranye ikiganiro n’ Umugaba Mukuru w’Ingabo za Jamayika (JDF), maze ashimira Ubuyobozi bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda.

Iki kiganiro cyabaye uyu munsi, Col Déo Mutabazi, Umujyanama mu bya Gisirikare n’Umutekano mu Muryango w’Abibumbye akaba ari nawe Uhagarariye inyungu za Gisirikare z’ u Rwanda muri Jamayika, ari kumwe n’Umuyobozi w’Ingabo z’ u Rwanda zagiye Jamayika gufasha mu bwubatsi, Col Moses Kayigamba, bagiranye ikiganiro n’ Umugaba Mukuru w’Ingabo za Jamayika (JDF), Vice Admiral Antonette Wemyss-Gorman, ku cyicaro gikuru cya JDF i Kingston.

Vice Admiral Wemyss-Gorman yashimiye ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda kuba bwarohereje ingabo gufasha abaturage ba Jamayika nyuma y’ingaruka z’inkubi y’umuyaga Hurricane Melissa.

Col Déo Mutabazi yashyikirije Umugaba Mukuru w’ Ingabo za Jamayika ubutumwa buturutse ku Mugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen MK Mubarakh, bugaragaza ishimwe ku bufatanye bukomeye buri hagati y’Ingabo z’u Rwanda n’Ingabo za Jamayika.

Yashimangiye ko u Rwanda rwishimiye gukomeza guteza imbere umubano w’ibihugu byombi kandi rwiteguye gukorana na Jamayika no mu zindi gahunda z’ubufatanye.

Mu gihe cy’amezi abiri, itsinda ry’Abasirikare bashinzwe ubwubatsi ba RDF, rifatanyije n’ aba Jamayika, bubatse inzu 62 zari zasenywe n’ ibiza, harimo no kongera ibyumba ku ishuri ndetse no kuvugurura inzu icumbikira abana bafite ubumuga.

Iyi gahunda yagize uruhare runini mu gufasha imiryango n’abaturage bari baribasiwe n’ikiza cy’ umuyaga kongera kwisuganya no kongera kubaka ubuzima bwabo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *