Itsinda ry’abayobozi bakuru b’ibigo by’inganda zikora ibikoresho bya gisirikare basuye Urwibutso rwa Genocide rwa Kigali

Abayobozi bakuru b’ibigo by’inganda zikora ibikoresho bya gisirikare bari mu Rwanda mu nama y’iminsi Itatu basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali.

iri tsinda ry’aba bayobozi bakuru b’ibigo by’inganda zikora ibikoresho bya gisirikare baturutse mu bihugu bigize Umuryango w’ Afurika y’ Iburasirazuba, uyu munsi ryasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali aho bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abo bayobozi bakuru ba gisirikare bari i Kigali mu nama y’iminsi itatu iri kuba kuva tariki ya 10 kuzageza ku ya 12 Werurwe, igamije gusuzuma aho gahunda yo gushyira mu bikorwa uburyo bwo gukoresha mu buryo buhuriweho iby’inganda za gisirikare zo muri aka karere zikora.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *