‘Ntawe tuzongera kwihanangiriza ubu ni ubwa mbere n’ubwa nyuma’ RIB yahaye gasopo ya nyuma abanyamakuru ba siporo

Umuvugizi w’Urwego rw’Iguhugu rw’ubugenzacyaha RIB D.r Murangira B Thieri, yahaye gasopo ya nyuma abanyamakuru bakora ibiganiro bya siporo ndetse anabibutsa ko ari ubwa nyuma bihanangirijwe.

Ibi yabitangarije mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Werurwe 2026, aho yagaragaje ko Urubuga rw’imikino rwabaye urwo gutukaniramo no guhanganiramo.

Yagize ati ”Urubuga rw’imikino rusa nkurwabaye urubuga rwo guhangana, rwo kugingagurana, rwo gutukana, rwo guharabikana. Ese ubwo ni ibiki abantu baba barimo.”

D.r Murangira B Thieri yakomeje avuga ko abanyamakuru bakora urubuga rw’imikino barugize urwo guhanganiramo no kujyiganguraniramo.

Yagize ati ”Urubuga rw’imikino kuki barugize abantu bamwe abitwa ngo ni abanyamakuru b’urubuga rw’imikino, barugize Urubuga rwo guhanganiramo, rwo kujyinganguraniramo, gutukana, guhanga, guhanganisha abafana, gukurura umwiryane, amatiku. Ibintu bibi byose.”

Umuvugizi w’Urwego rw’Iguhugu rw’ubugenzacyaha RIB D.r Murangira B Thieri yaboneyeho no kwibutsa abanyamakuru bakora ibiganiro bya siporo ko ari ubwa nyuma bihanangirijwe kuko ubutaha bazajya bahamagazwa bagakurikiranwa.

Yagize ati ”Mu minsi yashyize hari abo twiyamye ubutumwa buratangwa bisa nkaho bihoshe, none nabonye twabonye hari abongeye. Icyo nababwira ntawe tuzongera kwihanangiriza, ubu ni ubwambere nu bwanyuma tubihanangirije ubundi tuzajya tugutumiza witabe Urwego rw’Ubugenzacyaha ukurikiranwe.”

Yakomeje ubutumwa bwe akomoza ku banyamakuru babiri baherutse gutanga mu mitwe Lorenzo Musangamfura na Rugaju Reagan, yanibukije abanyamakuru bakora ibiganiro bya siporo ko batagomba ku gunganisha abantu ahubwo bakwiriye kureka abantu bakaryoherwa n’urubuga rw’imikino.

Yagize ati ”Bantu rero mukora ibiganiro bya siporo mureke guhanganisha abantu, mureke abantu baryoherwe na siporo, Mwe mukora ibiganiro bya siporo mureke amatiku guhanganisha abafana, gukurura umwiryane ndetse no gutangaza ibihuha. Ubwo ngubwo abo mbwira bariyumva ba Lorenzo na Reagan Rugaju.”

Mugusoza umuvugizi w’Urwego rw’Iguhugu rw’ubugenzacyaha RIB yavuze ko atavuga Urubuga rw’imikino gusa ahubwo ari kuvuga ibiganiro byose bya siporo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *