Umuherwe akaba n’Umushoramari Propete Joshua le Voyant yikomye umunyamakuru wa Igihe Emmy Ikinege.
Kuri uyu wa Gatandatu mu masaha y’umugoroba umuherwe akaba n’umushoramari mu bihugu bitandukanye Propete Joshua, abinyujije kuri Konte ye ya Isitogarame yatangaje ko hari umunyamakuru ushaka intabara na we.
Uyu Propete Joshua muri ubwo butumwa yavuze ko Umunyamakuru wa Igihe.com Emmy Ikinege mu bigaragara asahaka intambara na we kandi ko bimaze igihe.
Yaize ati ”Umunyamakuru wa Igihe.com Emmy Rwanda Ikinege, mu bigaragara arashaka intamabara najye kandi bimaze igihe, ariko ikinsetsa ni ubwoko bw’intambara anshakaho, biracirirtse cyane kandi ni ubugoryi ntabwo bishinze nahamwe shaka ubundi buryo bwo kundwanyamo.”
Inkomoko y’amakimbirane y’aba bombi bivugwa ko yatangiye mu 2024 avuye ku kiganiro uyu mugwiza tunga yaba yarimye uyu munyamakuru mu 2024 nkuko nawe yabyivugiye ku musozo w’ubutumwa bwe yanditse.
Yasoje agira ati ”Kukwima ikiganiro mu 2024 ntibyatuma unyataka nk’umu Beacher.”
Uyu muherwe Propete Joshua azwi cyane mu myidagaduro yo mu Rwanda akaba azwiho gutanga amafaranga menshi mu bitaramo aba yitabiriye ndetse no gufasha abantu batandukanye.
Emmy Ikinege wikomwe n’uyu muherwe nawe ni umwe mu banyamakuru beza b’imyidagaduro u Rwanda rufite kandi umaze igihe kinini muri uyu mwuga wo gutangaza amakuru haba kuyavuga ndetse no kuyandika.