Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 4 werurwe 2026, mu Rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ruherereye i Nyamirambo ni bwo haburanisijwe urubanza rw,ubujurire bwatanzwe na Nizeyimana Didier uzwi nka Mucoma, Mazimpaka Patrick, Nkeramihigo Japhet na Tumukunde.
Ku isaha ya saa ine, ni bwo umucamanza yatangiye guhamagara abagiye kuburana ariko mu gusoma amazina asiga Barafinda Ssekikubo Fred. Umucamanza yabajije abahamagawe imbere niba biteguye kuburana hanyuma nabo bemeza ko biteguye gusa Nizeyimana Didier niwe wari ufite umwunganizi gusa.
Mucoma yatangiye kwiregura kubyaha aregwa ndetse habaho kwemeza ko rubera k’umugaragaro, byatangiye uwitwa Nizeyimana Didier a.k.a Mucoma yisobanura ko ibyakozwe ntaruhare yabigizemo harimo ko ibyo byose byabaye ari muri America, avuga ko afite business nyinshi zitandukanye mugihugu ahantu hatandukanye arenzaho ko ari n’umushoferi muri Amerika.
Mucoma kandi yagaragarije urukiko ko afite umuryango umutegereje ngo awiteho ikindi agasaba ko yaburana ari hanze kuko urupapuro rwe rw’inzira (passport) ye ifitwe n’inzego ntaho yenda kwerekeza adasoje ururubanza.
Hahise hakurukiraho umwunganira mu mategegeko ariwe (Avoca) we yungamo asaba ko nawe yumva nta mpamvu yabuza umukiriya we kuburana ari hanze cyane ko ntahoyajya ahubwo hakubahirizwa icyo ubushinja cyaha bwifuza ko akurikiza harimo kuba yashyirirwaho kutarenga akarere cyagwa n’ibindi ubushinjacyaha bwakwemeza.
Ni mugihe kandi ku ruhande rw’ubushinja cyaha bakomezaga bavuga ko Mucoma akurikiranweho ibyaha bikomeye bitatuma akurikiranwa ari hanze.
Umushinjacyaha yagize ati ”ibyaha mukurikiranweho ni ibyaha biremereye bituma mutakurikiranwa muri hanze.”aho ni kucyo Mucoma na avoca we basabaga ko Mucoma yakurikiranwa adafunzwe.
Ubushinjacyaha bwo buvuga ko bashingiye ku ngingo ya 66 y’igitabo cy’imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha aho bagaragaza ko icyaha bacyekwaho gihanishwa igifungo kirenze imyaka 2. Ubushinjacyaha buvuga ko icyemezo cy’urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro nta nenge bakibonaho bityo bagasaba urukiko ko cyagumaho.
Umushinjacyaha yongeye ariyicarira aho yatangaga ingingo z’uburemere bw’icyaha ndetse n’amagetegoko akurikizwa.
Hakurikiyeho Nizeyimana Patrick a.k.a Karabo Kimana aho we yavuze ko yari Moderator w’icyo gitangazamakuru ko we icyo yakoraga ari ubunyamakuru, kandi ko ariwe wakoraga edit ubwo rero we y’umva yakurikiranwa ari hanze, yanavuze ko impamvu yo kujurira ari uko afite ubumuga bw’uruhu ndetse ko aho ari muri gereza hamugoye cyane. Indi mpamvu ngo ni uko afite umugore n’umwana yitaho ndetse n’umuryango we avukamo muri rusange..
Hakurikiyeho uwafataga amashusho arangije we avuga ko n’ubwo ariwe wafataga amashusho yajyanwaga kuri tele agafata amashusho yarangiza agatanga amashusho kuri nyiri gitangazamakuru ikindi ngo ko we yabaga afite akazi kenshi ngo kuko yari mwarimu, yongeye ho ko kandi atari we wabazaga ibibazo.
Aba bose bakurikiranweho icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha akaba ariyo mpamvu ubushinjacyaha bwabareze mu rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro.
Umwanzuro w’uru rubanza rw’ubujurire uzasomwa ku itariki 9 Werurwe 2026 saa Cyenda z’amanywa.