Abanyarwanda ba 3 bagaragaye mubegukanye ibihembo muri Tour du Rwanda agace ka 6

K’umunsi w’ejo washize ku wa Gatanu tari ya 27 Gashyantare 2026 Tour du Rwanda yarakomeje hakinwa agace ka 6 kavaga Rubavu kerekeza mukarere ka Musanze maze Abanyarwanda ba 3 bagaragara mu bahawe ibihembo.

Ni agace kahagurukiye mu karere ka Rubavu mu mvura abakinnyi bakomeye birinda kuba basigwa igihe kinini n’abakinnyi bayonoye isiganwa kugirango aho biba ngombwa ko babataka ntibize kubagora.

Umukinnyi w’umunyarwanda Uwiduhaye Mike ubwo isiganwa ryari rimaze kurenga pfunda yakoranye imbaraga nyinshi ibi biza gutuma yinjira mu karere ka Nyabihu ari mubimbere ndetse uyu mukinnyi akaba yarinjiye no mu karere ka Musanze ayoboye ananyura k’umurongo usorezwaho ari uwa mbere ahita afata umuhanda werekeza mu Kinigi ho bari bagiye kuzenguruka bagaruka mu Mujyi wa Musanze imbere y’isoko rya Goico ahari umurongo abasiganwa bari busorezeho.

Abakinnyi ubwo bafataga umuhanda uzamuka mu Kinigi Uwiduhaye Mike na mugenzi we bari bafatanyije kuyobora isiganwa batangiye kunanirwa ibi biza gutuma itsinda ry’abakinnyi ryari riri kubacungira hafi ryatangiye kubotsa igitutu ndetse rinarabasiga.

Abakinnyi ubwo bavaga mu Kinigi bamanuka mubice bya Ndabanyurahe, Garuka, ndetse banamanuka agasozi k’ahazwi nko ku k’isigiro kuri Demarage  berekeza ku Musanze kuri Univerisite ya Ines Ruhengeri, ubwo abakinnyi bari bamaze kurenga ibyo bice bongeye kunyura mu muhanda bari banyuzemo bava i Rubavu ibi bivuze ko bari bamaze kubona umuhanda ndetse no kuwumenya birushijeho.

Ubwo abasiganwa bari basigaje Ikilometelo 1 abakinnyi bakoresheje imbaraga nyinshi ibi biza gutuma k’umurongo hagera abakinnyi benshi icyarimwe arikoEinhorn Itamar ukinira NSN Development Team aza kwegukana aka gace ka 6 ariko umwenda w’umuhondo ugumana Kretschy Mortz kuko Itamar atabashije gukuramo igihe yasigwaga nawe.

Ni mugihe kandi umunyarwanda mwiza yabaye Niyonkuru Samuel, Uwiduhaye Mike niwe wegukanye igihembo cya Longest Breakaway naho uwegukanye igihembo cya Best Rwandan Riders of the Stage aba Muhoza Eric, ibi bivuze ko abakinnyi ba 3 b’abanyarwanda bagukanye ibihembo k’umunsi w’ejo.

Kuri uyu wa Gatandatu abakinnyi bari gukina agace ka 7 ka Tour du Rwanda bahagurutse mu karere ka Musanze ku isaha ya saa 11(Hrs) berekeza i Kigali.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *