Abanyarwanda ntibahiriwe n’agace ka Gatanu ka Tour du Rwanda

Kuri uyu wa kane hakinwe agace ka 5 ka Tour du Rwanda iri gukinwa ku nshuro ya 18 ibaye mpuzamahanga, aka gace kazengurutse Akarere ka Rubavu inshuro 9 ntabwo kahiriye abanyarwanda.

Ni agace kabanjirijwe n’abasiganwa byo kwishimisha batabigize umwuga, isiganwa nyamukuru ryatangiye ku isaha ya saa (15:Hrs) kuzengeruka inshuro ya mbere byatwaye iminota 12 ariko uko abakinnyi bazengurukaga inshuro nyinshi igihe byafataga hari aho cyajyaga hasi y’iyi minota ku zenguruka bwa mbere byatwaye.

Ni Etape abantu benshi bari biteze ko izamo gutungurana kw’abakinnyi bakomeye bari muri Tour du Rwanda ndetse banigeze kuyitwara mu bari bitezwe ko baza gutungurana twavuga mo nka Enok Mulueberhan ariko ntabwo yahiriwe no gutwara aka gace ka 5 ka Tour du Rwanda.

Umudage Zemke Jermaine ukinira Rembe w’imyaka 21 y’amavuko niwe wegukanye agace ka Gatanu ka Tour du Rwanda, n’ubwo yegukanye aka gace ntabwo ariwe wegukanye umwenda w’umuhondo kuko Kretschy Mortiz ukinira NSN Development Team niwe wegukanye umunda w’umuhondo, ni mugihe kandi umunyarwanda mwiza yabaye  Niyonkuru Samuel ukinira Team Aman.

Umunyarwanda waje hafi ku rutonde rusange nyuma yo gusoza aka gace ka 5 ni Muhoza Eric ukinira Aman waje ku mwanya wa 15, undi munyarwanda waje hafi ni Mugisha Moise ukinira Benedition Banafrica Team akaba yaraje ku mwanya wa 25.

Kuri uyu wa Gatanu haraza gukinwa agace ka 6 ka Tour du Rwanda abakinnyi bakaba bahagaruka mu karere ka Rubavu bajya i Musanze bakaba basiganwa ibilometero 84,1.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *