Umushoramari Nduwimana Jean Paul wamamaye nka Noopja, yagiriye inama abahanzi y’ibyo bagomba gukora mu gihe bashaka kugera kure hashoboka.
Mu butumwa yanyujije kuri Instagram ye, yavuze ko kugira ngo umuhanzi agere kure asabwa kugira itsinda rigari bakorana mu buryo bwa kinyamwuga aho kugira icyo yise ‘udukundi’.
Ati “Umuziki ni uruganda runini, mbarahiriye ko ntaho mwagera mutabaye abanyamwuga ngo mugire itsinda atari udukundi, ngo muce bugufi, mwige gukorana n’abandi, mube inyangamugayo.”
Yakomeje avuga ko kandi bisaba kugira itsinda mukorana ribifitiye ubumenyi, kugira intumbero, kumva ko umuhanzi atari we gusa ahubwo ari ‘brand’, bityo agaharanira kuba azengurutswe n’abantu badahora bamushimagiza, ahubwo abamwereka ibitagenda neza kugira ngo bikosorwe.
Bimwe mu byo yavuze ko umuhanzi aba akeneye kugira ngo agere kure harimo Producer, ushinzwe imbuga nkoranyambaga ze, ushinzwe kumutunganyiriza amafoto n’amashusho, umunyamategeko, ushinzwe ibijyanye no gutegura urubyiniro, ushinzwe ibitaramo, umuvugizi, umujyanama mu icungamutungo n’abandi.
Uyu Noopja watangaje ibi azwi cyane mu my’imyidagaduro yahano iwacu mu Rwanda dore ari nyiri Studio ya Country Records ndetse na Radiyo ya Country FM, azwio kandi kuba ari inshuti magara ya The Ben.
