Byukusenge Patrick yashimiye Perezida Paul Kagame mbere y’uko Tour du Rwanda itangira

Byukusenge Patrick ukinira Team Rwanda, yashimiye Perezida wa repebulika paul Kagame mbere y’uko Tour du Rwanda itangira.

Ibi yabitangarije mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatandatu muri Kigali Convetion Center, ni ikiganiro cyari kirimo abakinnyi batandukanye harimo Umunya-Eriterea Henok Mulubrham wegukanye Tour du Rwanda ya 2025 ndetse n’agace ka mbere ka Tour du Rwanda ya 2025 kavaga Rukomo kajya Kayonza.

Byukusenge Patrick ubwo yari muri iki kiganiro yavuze ko we abona Tour du Rwanda iri gufata indi ntera ndetse anashimira Prezida wa Repebulika kuko ariwe wabigizemo uruhare.

Yagize ati ”Tour du Rwanda ku giti cyajye ndabona iri gufata indi ntera, Perezida wa Repebulika niwe wa mbere wabigizemo uruhare turamushimira nk’abanyarwanda. Ikindi navuga ni uko nakwifuriza abakinnyi bose amahirwe n’umugisha muriyi Tour du Rwanda.”

Byukusenge Patrick akinira Team Rwanda akaba yitabiriye  Tour du Rwanda inshuro ya 14 kuva 2009 yagirwa mpuzamahanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *