Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego ngarambe yatangaje ko hari ibyigiwe muri UCI kandi ko bigiye gukoreshwa muri Tour Du Rwanda.
Ibi yabitangaje ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Gashyantare 2026 mu muhango wo kumurika amakipe 17 azakina Tour Du Rwanda 2026 harimo n’amakipe 6 mashya yitabiriye Tour Du Rwanda bwa mbere.
Minisitiri Rwego Ngarambe yatangiye ijambo rye ritamaze igihe kirekire asuhuza abantu bari bitabiriye uwo muhango, avuga ko ari ibyishimo kwongera kubana nabo muri iki gikorwa ngaruka mwaka ndetse anabibutsa ko hari amasomo yigiwe muri UCI kandi ko agiye gukoreshwa muri Tour Du Rwanda.
Yagize ati ”Banyarwanda banyarwanda kazi ni ibyishimo kwongera kubana namwe muri iki gikorwa ngaruka mwaka dukunda cyane cya Tour Du Rwanda, Tour du Rwanda ije nyuma y,Amezi make twakiriye UCI byari ibyisimo bihambaye, bigiye gukomereza noneho muri Tour yacu dukunda twize byinshi kandi tugiye no kubikoresa no muriyi Tour.’
Minisitiri Ngarambe yakomeje ijambo rye yibutsa abanyarwanda ko bashonje bahishiwe, ndetse asoza ubutumwa bwe yifuriza amakipe yose amahirwe masa muri Tour Du Rwanda.
Yagize ati ”Rero mwese uko muri hano n’abanyarwanda tuzahura hose mu gihugu mushonje muhishiwe, Twese tuzabe turi ku mihanda twishimye, tugenda mumutuzo ariko twerekana bya byishimo byacu bituranga dukomeze dutsinde Team Rwanda n’abanyarwanda bose bari muri Tour du Rwanda tubifurije amahirwe ariko n’abandi banyonzi (Atrete) bitabiriye iyi Tour Du Rwanda 2026 nabo tubifurije amahirwe masa, tubifurije kubona irushanwa risa neza ndetse kandi no kwubahana.”
Ibi birori byo byo kwerekana amakipe 16 azitabira iri rushanwa rizenguruka igihugu ku magare, byabereye ku mbuga ngari ya Kigali Convetion Center isanzwe iberaho ibitaramo bitandukanye.
Tour Du Rwanda 2026 iratangira kuri iki cyumweru hakinwa agace ka mbere kazava Rukomo kajya Rwamagana ku ntera ya 174KM.