Musanze:RDF na UPDF basoje inama y’Abayobozi bakuru bashinzwe ibikorwa ku mipaka

Inama ya karindwi y’Abayobozi bakuru bashinzwe ibikorwa ku mipaka (7th Proximity Commanders’ Meeting) yahuje Ingabo z’u Rwanda (RDF) Diviziyo ya 2 n’iya 5 hamwe n’Ingabo za Uganda (UPDF) Diviziyo ya 2, yasojwe kuri uyu munsi nyuma y’iminsi itatu y’ibiganiro byabereye mu Karere ka Musanze, mu Rwanda.

Iyi nama yari igamije gushimangira ubufatanye hagati y’impande zombi, kubaka umubano ushingiye ku bwubahane no gukomeza gukorera hamwe mu gucunga umutekano ku mupaka uhuza ibihugu byombi.

Mu minsi itatu y’ibiganiro, intumwa zasuzumye ibyagezweho n’ibyaganiriweho kuva ku nama ya gatandatu yabereye i Kabale muri Uganda kuva tariki ya 30 Nzeri kugeza ku ya 2 Ukwakira 2025. Basuzumye aho ibikorwa byo kurinda umupaka bigeze bishyirwa mu bikorwa, ingamba zo guhangana n’abambuka umupaka mu buryo butemewe, icuruzwa ry’abantu, ubucuruzi butemewe, ubujura bw’amatungo, icuruzwa ry’inzoga zitemewe, uburiganya no kwiyitirira abandi, ndetse n’ibibazo by’imirambo itaramenyekana yajugunywe ku mupaka.

Inama yongeye gushimangira ubufatanye bukomeye hagati y’ingabo zombi binyuze mu biganiro bihoraho no guhuza imbaraga mu kubungabunga umutekano w’umupaka no guteza imbere ituze mu karere. Abitabiriye kandi bagaragaje ko hakenewe kwagura ibikorwa by’izi nama, bikagera no ku baturage baturiye umupaka binyuze muri gahunda z’ubufatanye hagati y’abasivili n’abasirikare (CIMIC), ibikorwa byo kurengera ibidukikije, ndetse n’imyitozo ya gisirikare ihuriweho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *