Hadja Lahbib, Komiseri ushinzwe gukemura ibibazo, n’inkunga mu Muryango w’Ubumwe bw’Uburayi yahuye n’abayobozi ba AFC/M23 nk’uko yahuye n’abakuru b’ibihugu byo mu karere, barimo uwa Congo Kinshasa, u Burundi n’u Rwanda.
Uyu muyobozi wo ku rwego rwo hejuru mu Muryango w’Ubumwe bw’Uburayi, EU, akomeje ibiganiro n’impande zitandukanye zirebwa n’ibibera mu Burasirazuba bwa Congo, akaba yageze mu gace kagenzurwa na AFC/M23 abonana n’abayobozi barimo Corneille Nangaa.
Hadja Lahbib, yavuze ko yagiranye n’abayobozi ba AFC/M23 inama ifunguye (yo kuvuga ukuri), kandi yubaka.
Yagize ati “Kugezwaho inkunga kuri miliyoni z’abasivile mu Burasirazuba bwa Congo ni ikintu kihutirwa cyane. Inkunga igomba kubageraho nta gutinda hagakoreshwa ahantu hizewe kandi hatekanye hazashyirwaho.”
Uru ruzinduko rw’uyu muyobozi ni ikimenyetso gikomeye ko AFC/M23 ikomeje gushinga imizi muri Kivu ya Ruguru n’iy’Amajyepfo, nyuma y’uko mu cyumweru gishize indege ya kajugujugu yaguye ku kibuga cy’indege cy’i Goma ikaba yarimo abayobozi ba MONUSCO na bo baganiriye na AFC/M23.
Hadja Lahbib yavuze ko amategeko mpuzamahanga yita ku burenganzira bwa muntu (Droit International Humanitaire, DIH) agomba kubahirizwa mu rwego rwo kurinda abaturage b’abasivile.
Ati “Ni inshingano isangiwe n’ibihugu byo mu karere. Natanze ubwo butumwa i Kinshasa, i Bujumbura n’i Kigali. Impande zose ziyemeje kubishyigikira. Ikingenzi ni uko bigomba gushyirwa mu bikorwa vuba kandi mu buryo bwuzuye.”
Corneille Nangaa, Umuhuzabikorwa wa AFC/M23 yavuze ko baganiriye byinshi na Komiseri Hadja Lahbib ku bijyanye n’imyanzuro ikomeye ubuyobozi bwabo bwafashe mu bijyanye no kwita ku burenganzira bwa muntu.
Ati “Twarekuye abana 41 bari mu ngabo za Congo, n’abagore barenga 100 b’abasirikare ba FARDC na Wazalendo, kongeraho abasirikare 230 ba FARDC twakomeje kwitaho bakavurwa na AFC/M23.”
Abo bose bari bafatiwe mu mujyi wa Goma, naho bariya bagore bari mu kigo cya Rumangabo, ndetse na bariya basirikare bavurirwaga i Katindo ngo bararekuwe.
Ati “Tudashaka amahoro, ni ikimenyetso twagaragaje cy’ubugiraneza, ngo ibintu bijye imbere, twizera mu bisubizo bya politiki ariko nibadushyiraho ibindi bitari byo tuzitabara.”
Mu biganiro Hadja Lahbib yagiranye na Perezida Paul Kagame yavuze ko byibanze ku ngora ziri mu Karere k’Ibiyaga Bigari, n’inzira zo kugera ku mahoro arambye.
Ati “Twumvikanye kureba ibisubizo bimwe ngo inkunga igere ku bantu bayikeneye. Abatabazi bagoma kuba babasha gukora akazi kabo mu mutekano kandi neza.”
Hadja Lahbib mu Burundi, yagiranye ibiganiro na Perezida Evariste Ndayishimiye amugaragariza ko amushyigikiye, kandi ashima uburyo igihugu cye cyitaye ku mpunzi z’Abanyekongo bahahungiye.
Na we baganiriye iby’uko inkunga yagera ku bayikeneye mu mutuzo mu Burasirazuba bwa Congo.
