Igihe nazaga numvaga mfitiye ideni abakunzi bajye:Kitoko nyuma yo gusohora indirimbo nshya yise ‘Eva’ atangaje amagambo akomeye

Umuhanzi Kitoko Bibarwa umaze igihe gito agarutse gutura mu Rwanda, yasohoye indirimbo nshya yise ‘Eva’ ndetse anavuga ko igihe yazaga mu Rwanda yumvaga afitiye ideni abakunzi be.

Kitoko  asohoye iyi ndirimbo yitwa ‘Eva’ nyuma y’iyo yari aherutse gusohora mu mezi 8 ashize yitwa ‘In Love’ kuri ubu imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 2 n’ibihumbi 800 kuri Youtube.

Ubwo yaganiraga na igihe Kitoko yahamije ko aribwo yataha neza ndetse ko ubwo yazaga mu Rwanda yumvaga afitiye afitiye ideni abakunzi be.

yagi ze ati “Ubu navuga ko ari bwo ntashye neza, igihe nazaga numvaga hari ideni mfitiye abakunzi banjye, nta kindi mbagomba uretse imiziki kandi rwose bahumure kuko sinaje kuruhuka.”

Kitoko Bibarwa yaririmbye indirimbo nyinshi zitandukanye harimo iyo yahereyeho mu 2008 ubwo yinjiraga mu muziki byeruye yitwa ‘Ikiragi’ ndetse n’izindi yagiye aririmba.

Uyu muhanzi wari umaze kuba kimenya bose mu Rwanda nyuma y’imyaka 5 atangiye umuziki yahise yerekeza mu gihugu cy’u Bwongereza ho yari agiye gukomereza amashuri ye.

Uyu muhanzi Kitoko ni umwe mu bahanzi bake mu Rwanda babashije kwiga amashuri menshi kuko mu 2022 Kitoko yarangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri ‘South Bank University’ y’i Londres mu Bwongereza aho yize ibijyanye na politike. Yahise akomereza icyiciro cya gatatu cya Kaminuza muri ‘London Metropolitan University’.

Mbere gato y’uko Kitoko ataha burundu mu rwamubyaye ku wa 9 Ugushyingo 2025, yaherukaga mu Rwanda mu 2017 ubwo yari yitabiriye ibikorwa byo kwamamaza umukuru w’igihugu.

Umva indirimbo ‘Eva’ ya Kitoko

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *