Gen. MK Muganga yasuye ikipe ya APR FC mbere yo gukina na Police FC maze asaba abakinnyi ikintu gikomeye

Umuyobozi wungirije w’Icyubaihiro muri APR FC Gen MK Muganga, yasuye abakinyi ba APR FC mu myitozo ya nyuma yiteguraga Police FC bakina kuri uyu wa Gatanu, maze asaba abakinnyi kwibukiranya intego z’ikipe.

Ibi yabigarutseho ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane ubwo yari yasuye iyi kipe y’ingabo z’igihugu APR FC nyuma y’imyitozo ya nyuma bakoze bitegura Police FC bakina kuri uyu wa Gatanu mu mukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona y’umupira wa maguru mu Rwanda.

Ubwo iyi kipe yasozaga imyitozo Gen. Mubaraka Muganga yibukije abagize APR FC ko bongera guhanga amaso ku nsinzi kandi ko inshuro yaje kureba imikino bakinnye ababonamo ubwo bushobozi.

yaggize ati: ”muziko nk’ubuyobozi inshingano dufite namwe murimo nk’ikipe twese dukunda niyo mpamvu ndi hano, hari ahahise mwasitaye mu mikino itambutse ariko nziko namwe mutakwemera kuguma gutyo, amaso twongere tuyahange imbere dutange Intsinzi, kandi inshuro nza kubareba ku mikino mwakinnye mbona ubushobozi mu bufite ndabasaba ngo hagati yanyu mwongere mwibukiranye intego z’ikipe Imikino ikomeye iracyahari muhereye no kuwo mufite ejo muduhe ibyishimo ubundi tuzahure tubashimira nkuko twamye.”

Gen.MK Muganga yasoje ubutumwa bwe yifuriza iyi kipe amahirwe masa, yasoje agira ati ”Amahirwe masa muri uyu mukino.”

K’urundi ruhande na Police FC nayo yakoze imyitozo ya nyuma yiteura kwakira APR FC, ni umukino utenyijwe kuzabera kuri Kigali Pele Stadium saa (15:30Hrs).

Kwinjira kuri uyu mukino biragusaba mafaranga ibihumbi 3000Frw ahasanzwe, 5000Frw ahatwikiriye, 15,000Frw muri VIP n’ibihumbi 30,000Frw muri VVIP. Uburyo bwa kugura itike yo kureba uyu mukino ni ugukanda *939*3*1# cyangwa ugaca kuri Website ya www.tik.rw ubundi ugahitamo itike ikunogeye, ubundi nawe ukazaza kureba uyu mukino w’ishyiraniro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *