Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva yakiriye indahiro z’Umushinja cyaha mukuru wa Gisirikare

 Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva yayoboye umuhango wo kurahiza Umushinjacyaha Mukuru wa Gisirikare, Col. Charles Sumanyi.

Ni umuhango wabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki ya 19 Gashyantare 2026, ni umuhango wayobowe na Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva.

Mu ijambo rye, Minisitiri w’Intebe yashimangiye akamaro k’ubunyangamugayo n’ubwitange mu kazi ndetse anibutsa Col. Charles Sumanyi ko agomba gushyira imbere inyungu z’Igihugu no kunoza neza inshingano ze.

Yagize ati “Nk’uko kandi umaze kubirahirira, mu mirimo ugiye gukora ni ngombwa ko wirinda gukoresha ububasha uhawe mu nyungu zawe bwite. Ukwiye gushyira imbere inyungu z’Igihugu no kunoza neza inshingano zawe, uharanira iteka gutanga ubutabera buboneye kuri bose kandi buhesha isura nziza Ingabo z’u Rwanda n’Igihugu cy’u Rwanda muri rusange.”

Uyu muhango wo kwakira indahiro za Col. Charles Sumanyi witabiriwe n’abandi bayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ingabo Hon. Juvenal Murizamunda, Minisitiri w’Ubutabera n’Intumwa Nkuru ya Leta Dr. Emmanuel Ugirashebuja ndetse n’Umushinjacyaha mukuru Angeligue Habyarimana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *